Perezida Museveni yashimiye Abakirisitu bakomeje kwamagana abaryamana bahuje ibitsina

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko ibihugu by’I Burayi bigomba kureka guhatira ibindi bihugu kwemera ubutinganyi ndetse ahamya ko atazigera yemera abaryamana bahuje ibitsina mu gihugu cye.


Mu butumwa , yatangiye mu muhango wo kwibuka Janani Jakaliya Luwum wahoze ari Umushumba Mukuru w’Itorero ry’Abangilikani mu bihugu byo mu Karere Perezida Museveni yashimiye Abakirisitu bo muri Uganda kubwo kuba bakomeje kwamagana abaryamana bahuje ibitsina.
Kuryamana kw’abahuje ibitsina ni icyaha gihanwa n’amategeko muri Uganda. Ubihamijwe n’urukiko ahabwa igihano gishobora kuvamo igifungo cya burundu.


Ati ‘‘Ndashaka gushimira Abakirisitu ba Uganda kubwo kwamagana abaryamana bahuje ibitsina. Aba banya-Burayi mu by’ukuri […] bafite ibibazo.”
“Numvise ko bishoboka ko hari bake mu baryamana bahuje ibitsina bariho na mbere y’uko abanya-Burayi baza hano, hari inkuru nkeya numvise ariko byari bisobanutse neza ko ibi byari uguhindura nk’uko ushobora kubona umuntu ufite intoki esheshatu aho kuba eshanu.”


Perezida Museveni avuga ko ikibazo gihari ku banya-Burayi ari uko bashaka gufata ibintu bidasanzwe [ubutinganyi] bakabigira ibisanzwe.
Ati “Ntabwo mbyumva [Ibihugu by’i Burayi], ntibyubaha ibitekerezo by’abandi cyangwa amategeko yabo kandi bashaka guhindura ibintu bidasanzwe bakabigira ibisanzwe no kubihatira abandi. Ntabwo tuzabyemera.”

<


Yakomeje agira ati “Twagiye tubabwira tuti ‘iki kibazo cyo kuryamana kw’abahuje ibitsina ntabwo ari ikintu mukwiye kugira nk’igisanzwe no kwishimira.”
Perezida Museveni yavuze ko umuntu uzashaka kujya mu kuryamana n’abo bahuje ibitsina bazamureka akagenda kandi batazajya kumugarura.
Ati “Twebwe tuvuga ko Imana iriho kandi ishoboye byose. Rero ntabwo tugiye kujya gukurikira abantu batakaye.”

Umuyobozi w’Itorero Angilikani rya Uganda, Dr. Stephen Samuel Kaziimba Mugalu yasabye Museveni na Guverinoma kurwanya ubutinganyi bashize amanga.
Ati “Noneho turasaba kwitondera ibyo mwatangiye kuko dufite abaryamana bahuje ibitsina n’ibindi bibi byibasira igihugu cyacu. Kimwe na nyakwigendera Luwum wagize ubutwari, turashaka guhamagarira Guverinoma gushira amanga, maze ikarwanya izo ngeso mbi zose zizica igihugu cyacu.”


Perezida Yoweri Museveni akunze kumvikana avuga ko kuryamana kw’abahuje ibitsina ari umuco w’ubukoloni ukomeje gukwirakwizwa n’abanyaburayi ngo bakomeze gutsikamira Afurika.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.