Amakuru meza ku munyamakuru wari waburiwe irengero

Umuryango w’umunyamakuru Jean Paul Nkundineza uravuga ko yabonetse mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu nyuma y’uko wemeje ko yari yarabuze kuva kuwa mbere
Nkundineza yabonetse nyuma y’iminsi ine abuze, amakuru arambuye kuho yari ari n’aho yabonetse ntaramenyekana neza kugeza ubu.


Umwe mu bavandimwe be yagize ati: “Turashimira Imana ko Jean Paul yamaze kuboneka, ubu ari mu rugo rwe na Madame.”
Kuri uyu wa gatanu umuvandimwe we utifuje gutangazwa amazina yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: “Twamubuze kuva ku itariki 13 z’uku kwezi ahagana mu ma saa saba z’amanywa kandi muri ayo masaha yari mu Kiyovu muri imwe muri Hotel zihari twizera ko haba hatekanye cyane.”


Uyu muvandimwe we avuga ko bamenyesheje urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, iby’umuntu wabo wabuze, ati: “Ariko hashize iminsi ine dutegereje igisubizo cy’ibyavuye mu iperereza”.
Umwe mu bakorana na Nkundineza nawe yari yabwiye BBC Ati “twamubuze kuwa mbere saa saba ari mu kazi kuri hotel iri mu Kiyovu”, ntiyifuje kurenzaho ibindi.


Jean Paul Nkundineza ni umwe mu banyamakuru bazwi mu Rwanda, cyane cyane ku rubuga rwa YouTube Jalas Official TV aho atambutsa inkuru zijyanye n’ubutabera, n’imibereho y’abaturage.
Src: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *