Nyamasheke: Kutagira umuriro byadindije iterambere ryabo

Abatishoboye n’abasenyewe n’ibiza batujwe mu mudugudu wa Mujabagiro bavuga ko mu gihe gisaga imyaka itatu bamaze bawutujwemo baba mu kizima kandi insinga z’amashanyarazi zibanyura hejuru zijyana umuriro ahandi nk’uko babibwiye Rwandanews24.

Umugore w’imyaka 35 y’amavuko avuga ko amaze imyaka itatu atujwe muri uyu mudugudu wa Mujabagiro, akagali ka Buvungira mu murenge wa Bushikiri. Ati: “Bajya kutuzana hano batubwiraga ko hazaba harimo umuriro n’amazi ibikorwaremezo bitwegereye, ariko umuriro twarawutegereje turaheba. Amazi yo turayafite, ariko tubangamiwe n’ikizima cya nijoro kuko abana bacu ntibabona uko basubira mu masomo.”

Akomeza avuga ko uretse kuba nijoro badafite umuriro, ariko n’iterambere ryabo ngo ryaradindiye kandi bashobora kwiteza imbere babikesha amashanyarazi.

Ati: “Nkanjye nzi gutunganya imisatsi y’abagore. Iyo abagore bakeneye gusokoresha cyangwa kumesa mu mutwe bakora urugendo rurerure bagiye gushaka aho babatunganiriza (saloon de coiffure) umusatsi n’izindi serivisi zijyanye n’ubwiza kandi natwe dufite umuriro twabikora bikaduteza imbere.”

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko we avuga ko abatujwe mu mudugudu wa Mujabagiro kutagira amashanyarazi byabaye inzitizi ku iterambere ryabo.

<

Ati: “Iterambere ryacu ryaradindiye kuko umuriro wari kudufasha gukora imirimo itandukanye ishobora kutwinjiriza amafaranga. Njyewe nzi gukora inzugi no gusudira, hari abo nzi bazi gukanika, kogosha n’ibindi bikenera umuro w’amashanyarazi. Rwose badufashije tukabona umuriro ntabwo ubukene buri muri uyu mudugudu bwakongera kuharangwa kuko twaba dugifte icyo twinjiza.”

Bavuga ko insinga zibanyura hejuru zijyanye umuriro ahandi kandi bo batawufite

Akomeza avuga ko imibereho yabo igoye kuko hari abadafite ikintu na kimwe bakora, ariko bicaranye ubumenyi.

Ati: “Bamwe batunzwe no gusoroma icyayi, ariko amafaranga 20frws bahabwa ku kilo ntabwo ari ayo gutunga abantu pe. Usanga abasoroma n’abadasoroma twese dushonje kimwe, ariko tubonye umuriro byakemuka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushikiri uyu mudugudu uherereyemo, Munezero Ivan, aganira na Rwandanews24 yavuze ko ikibazo cy’aba baturage bakizi kandi ko kirimo gushakirwa igisubizo ku buryo burambye.

Abatujwe mu mudugudu wa Mujabagiro barasaba umuriro w’amashanyarazi

Ati: “Mu mudugudu wa Mujabagiro ntabwo bafite umuriro koko, ariko impamvu ni uko uwo bavuga ubanyura hejuru n’aho uri ntacyo ubafashije bitewe nuko udafite imbaraga. Tumaze kubona ko batawufatiraho ngo bigire icyo bitanga bitwe ko bafite umuriro kandi ari baringa, twahisemo kubyihorera. Twamaze kuvugana na REG ko igomba kongera imbara z’umuriro wo muri kariya gace n’abatujwe mu mudugudu bakawubona kandi bizaba byakemutse mu gihe cya vuba.”

Kongera umubare w’ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda, bijyanye n’intego ya Guverinoma yo kugeza amashanyarazi kuri bose bitarenze umwaka wa 2024. Imibare itangwa na EDCL igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2000 kugera ubu, ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zarazamutse ziva kuri 2% gusa zigera kuri 74.5%, ubariyemo izisaga 50.9% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange ndetse na 23.6% zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange, yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba ndetse n’afatiye ku miyoboro itari iya rusange (mini grids).

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.