Imibiri yacu ikeneye ibiryo n’amazi kugirango tubeho. Abahanga ntibaramenya neza igihe kirekire umuntu ashobora kumara atarya atanywa, ariko hari amakuru y’abantu babashije kumara hagati y’iminsi 8 na 21.
Iyo umubiri w’umuntu utabonye karori (calories) zihagije kugirango ukore imirimo isanzwe y’ubuzima nibyo bizwi nk’inzara. Ibi bibaho mu gihe habuze ibyo kurya cya mu gihe umubiri w’umuntu ufite uburwayi butuma udashobora kugogora ibyo umuntu yariye ngo ukuremo intungamubiri.
Iyo umubiri w’umuntu ubuze karori (calories) cyane, utangira gukora mu buryo butandukanye nuko wakoraga kugirango ugabanye ingufu zikoreshwa. Mu gihe izo ngufu zikomeje kugabanuka rero niho usanga inzara yishe umuntu.
Nta buryo Buhari bwizewe bushobora kugaragaza ngo ni igihe kingana gute umuntu ashobora kumara atarya kuko biterwa n’umubiri w’umuntu. Ibi bishobora guterwa kandi n’ibindi bibazo umuntu yisanganiwe mu mubiri we.
Ubushakashatsi bwerekana ko udafite ibiryo n’amazi, igihe kinini ushobora kumara ari icyumweru. Hanyuma mu gihe ufite amazi gusa udafite ibiryo, igihe kinini ushobora kumara ari amezi 2 kugeza kuri 3.
Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko kumara igihe kirekire utarya bishobora kugabanya igihe cyo kubaho.
Src : Afya