Amnesty International yasohoye raporo ishinja inyeshyamba za M23 Ubwicanyi no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa barenga 60 mu gace ka Kishishe na Bambo mu Ugushyingo 2022.
Iyi raporo ikurikiye izindi za ONU/UN na Human Rights Watch nazo zishinja M23 ibyaha by’intambara byaba byarakorewe i Kishishe na Bambo muri Kivu ya ruguru.
Umuvigizi wa M23 yabwiye BBC ko ibirego byo gufata abagore ku ngufu bivugwa na Amnesty ari ibintu “abasirikare bacu badashobora gukora” kandi ari raporo “igamije gusa kwanduza isura ya M23”.
Amnesty ivuga ko yaganiriye n’abantu 12 bari aho hantu barokotse ibikorwa byo gufatwa ku ngufu, harimo uvuga uburyo abarwanyi ba M23 babasambanyije ku ngufu babakuranwaho ari batandatu.
Amnesty ivuga ko amakuru yakuyeyo asa n’ayerekana ko ibyo bikorwa bya M23 byasaga no guhana no kwihora ku basivile bashinjaga gushyigikira umutwe wa FDLR muri ako gace.
Mu Ugushyingo(11), M23 yabwiye BBC ko Kishishe na Bambo hahoze ari indiri ya FDLR kandi barwanye nayo kugira ngo bahafate, nyuma M23 yasohoye itangazo ivuga ko abasivile umunani yatanze amazina yabo aribo bapfuye muri iyo mirwano kubera amasasu yabagezeho ataribo yari agambiriye.
M23 ushinja ingabo za leta gufatanya n’inyeshyamba za Mai Mai zinyuranye mu bikorwa byo kwibasira, no kwica abanyecongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, ibyo leta ihakana.
Abatanze ubuhamya bavuga iki?
BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Amnesty yahinduye amazina y’abo bagore bagituye i Kishishe na Bambo, bavuga ko nyuma yo gufata aha hantu, abarwanyi ba M23 bagiye inzu ku yindi bica abasore n’abagabo bagafata abagore n’abakobwa ku ngufu, harimo no kubasambanya ari benshi.
Aline* yavuze ko tariki 29 Ugushyingo 2022 we n’abagore batandatu bari bihishanye mu nzu bafashwe ku ngufu n’itsinda ry’abarwanyi ba M23.
Amnesty imusubiramo agira ati: “Barinjiye bafata abagabo barindwi bari bahari barabica. Maze abasirikare batanu badufata ku ngufu. Batwitaga abagore ba FDLR.”
Eugenie* avuga ko yasambanyijwe ku ngufu n’aba M23 batatu tariki 30 Ugushyingo inyuma y’urusengero yari yahungiyeho imirwano ya M23 n’izindi nyeshyamba.
Ati: “Baravuga ngo twafashe ku ngufu abagore barenga 60, ibyo bintu ntibishoboka. Ibyo ntabwo biri mu mikorere yacu, abantu bose baratuzi.
“Abo bantu [Amnesty] ntibigeze bakandagira i Kishishe ngo barebe abo bagore bavuga ko twafashe ku ngufu uko bamerewe.
“Abagore n’abakobwa bari hariya babayeho mu bukene bukabije, ni abantu batabona n’isabune yo gukaraba.
“Abantu bakennye bashobora kuvuga icyo ushaka cyose [ko bakubwira] kugira ngo gusa babone icyo kurya. Ni ubukene butuma abantu bahimba inkuru nk’izo.”
Yongeraho ati: “Twebwe nta na rimwe dushobora gufata ku ngufu abagore bababaye nka bariya, ni ababyeyi bacu, ni bashiki bacu…biriya ni ukubeshya gukabije. Nta musirikare wacu wakora ibyo, ntibishoboka.”
Ati: “Bavugaga ko twese turi aba FDLR. Barobanuye abagabo barabarasa barabica, barimo umugabo wanjye n’abahungu banjye babiri. Abasirikare batatu ba M23 banjyanye inyuma y’urusengero banyakuranwaho. Numvaga ntari burokoke.”
Immaculée* w’imyaka 23 avuga ko yafashwe ku ngufu n’aba M23 babiri imbere y’abana be bari bakutse umutima, barangiza bagatwara iby’agaciro byose byari mu nzu n’ihene ebyiri.
Abategetsi ba DR Congo bavuze ko M23 yishe abantu bagera kuri 300 i Kishishe na Bambo, ONU yavuze ko bishe nibura abagera ku 131, Amnesty ivuga ko hishwe nibura abagabo 20.
Abo bagore bavuga ko bafashwe ku ngufu ubuvuzi bahawe ari ibinini birinda gusama n’ibirwanya ububabare, ariko bamwe bavuga ko bagifite ibibazo by’umugongo n’ihungabana, nk’uko Amnesty ibivuga.
Tigere Chagutah uhagarariye Amnesty International muri Africa y’iburasirazuba no hagati avuga ko nyuma y’ibyabaye i Kishishe na Bambo “abarokotse bahatuye babayeho mu bwoba bukomeye”.
Muri raporo yabo Tigere agira ati: “Mu gihe abafashwe ku ngufu bavuwe by’ibanze ku mavuriro yaho, benshi bakeneye byihutirwa ubuvuzi bukwiriye no kwitabwaho mu mutwe hamwe no guhabwa inkunga.”
‘Ntidushobora gufata abagore ku ngufu’ – Willy Ngoma
M23 yagiye ihakana ibyaha by’intambara yashinjwe i Kishishe na Bambo, ivuga ko abapfuye mu mirwano ari abarwanyi ba FDLR, yahereye ku kunyuranya kw’imibare ya leta n’iya ONU yita ibyo iregwa “ibinyoma”.
Umuvugizi wa M23 yavuze ko abasirikare bayo imyifatire yabo, ibihano n’amategeko abagenga bituma badashobora gufata abagore ku ngufu.
Major Willy Ngoma yabwiye BBC Gahuzamiryango ko imiryango nk’iyo [Amnesty] ikora izi raporo “igamije kwanduza isura ya M23” no kugira ngo “yereke isi ko irimo gukora”.