Rubavu: Ubuyobozi bw’akarere bwaruciye burarumira ku Ihagarikwa rya Gitifu w’umurenge

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwaruciye burarumira ku makuru y’ihagarikwa rya Nyiransengiyumva Monique usanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakiliba.

Amakuru y’ihagarikwa rya Gitifu w’umurenge wa Nyakiliba yatangiye kuba kimomo nyuma y’uko ahawe ibaruwa imuhagarika amezi atatu adahembwa.

N’ihagarikwa ritavugwaho rumwe kuko mu ibaruwa Gitifu yandikiwe harimo impamvu zidafututse aho ashinjwa kwiha ububasha adafite akemerera umuturage kubaka inzu nta byangombwa, ibi bikaba bije mu gihe amaze iminsi aregwa mu nzego zitandukanye n’abaturage bagiye bubaka binyuranyije n’amategeko akabasenyera, ndetse hari n’abaherutse kuganira na Rwandanews24 bavuga ko bageze no kwa Guverineri w’intara.

Indi mpamvu ya kabiri ivugwa muri iyi baruwa ni uburyo ngo uyu Gitifu yagize uburangare akarebera inzu yubakwa mu murenge we ntabahagarike.

Nk’uko bigaragagara kandi mu ibaruwa uyu muyobozi yandikiwe kuwa 15 Gashyantare 2023 Rwandanews24 ifitiye Kopi, bigaragara ko Ubuyobozi bw’akarere bwanze kwerura ngo buvuge mu mazina uyu muturage bavuga yemerewe kubaka nta byangombwa.

<

Rwandanews24 mu nshuro zose twahamagaye Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse ntibyadukundiye kuko terefone yahitaga isimbuka ikikupa, niko kumwandikira ku rukuta rwa Whatsapp arasoma ntiyasubiza ubutumwa bugufi twamwandikiye.

Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Rubavu Dr. Kabano Ignace mu kiganiro na Rwandanews24 yavuze ko Ubuyobozi butanezezwa no gusenyera umuturage, ariko ko igihe atubahirije ibisabwa aba agomba guhanwa hakurikijwe icyo amategeko ateganya.

Ati “Abaturage ko ari abacu kandi ntabwo abayobozi baba bishimiye kubasenyera, Kuko niyo mpamvu bwabegerejwe gusa hari Abaturage bashaka gukora ibyo bishakiye twagereranya nk’abana iyo badacyashywe ngo umubyeyi afate umunyafu amuhane birangira bangiritse.”

Dr. Kabano akomeza avuga ko Igihugu gifite amategeko agenderwaho uyarenzeho agahanwa, kandi abandi Leta ibaba hafi ikanabigira imishinga yatuma bazamuka itakabaye ariyo ibasenyera mu gihe bakurikije amategeko yayo.

Ati “Abaturage ntabwo bahanwa kubera ko Leta ibanga ahubwo bahanwa kubera ko bakoze igikorwa kibangamiye inyungu za rusange zabo, dore ko hari naho usanga byarakozwe hatanzwe ruswa.”

Ku bijyanye n’igihano cyahawe Gitifu wa Nyakiliba Dr. Kabano avuga ko ntacyo yakivugaho.

Ati “Ntabwo inama njyanama twinjira mu bijyanye n’imicungire y’abakozi, ibi bikaba bireba ubuyobozi bw’akarere ari nabwo bwamuhagaritse gusa natwe twaramenyeshejwe.”

Amakuru Rwandanews24 yaje kumenya n’uko igihano cyahawe Gitifu wa Nyakiliba kizatangira tariki ya 20 Gashyantare 2023 kikazarangirana na tariki ya 10 Gicurasi 2023, akaba agihawe nyuma y’undi Gitifu w’umurenge n’umuyobozi w’ishami rimwe mu karere bakiri mu bihano by’amezi atatu.

Mu nkuru yacu itaha tuzabagezaho nyiri iyi nzu wagizwe ibanga n’ubuyobozi bw’akarere yatumye Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakiliba aba igitambo nyuma y’amazu atabarika amaze iminsi ari gusenywa mu karere ka Rubavu.

Ibiro by’akarere ka Rubavu

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.