Kuri uyu wa Kabiri umu Senateri witwa Karen Nyamu yasohowe mu Nteko Ishinga Amatageko yo muri Kenya kubera kwambara umwenda wo hejuru uciye amaboko, ibifatwa nk’imyambarire idakwiye ku bayobozi bo kuri uru rwego muri iki gihugu.
Iki cyemezo cyo gusohora Senateri Nyamu mu Nteko Ishinga Amategeko cyafashwe nyuma y’impaka ndende, zazamuwe na mugenzi we Senateri Eddy Oketch.
Yaje gusaba Perezida wa Sena, Amason Kingi, gufata icyemezo gikwiriye ku myambarire y’uyu mugore.
Ati “Ntangiye kugira impungenge z’imyitwarire ishyaka rifite ubwiganze rikomeje kugaragaza muri iyi Nteko Ishinga Amategeko. Turi gutesha agaciro uburemere bw’Inteko.”
Aha Senateri Eddy Oketch yagaragazaga ko imyambarire ya mugenzi we, idakwiriye nk’uko bigenwa n’igitabo gikubiyemo amabwiriza ngengamyitwarire mu Nteko Ishinga Amategeko.
Nyuma y’impaka ndende, Perezida wa Sena, Amason Kingi yavuze ko afashe icyemezo cyo gusohora mu Nteko Ishinga Amategeko Senateri Karen Nyamu, kubera imyambarire ye idakwiriye.
Ati “Abasenateri basabwa kutinjira mu Nteko Ishinga Amategeko cyangwa aho bafatira amafunguro igihe batambaye biboneye, ab’abagabo bagomba kuba bambaye ishati y’amaboko maremare, karuvati, amasogisi n’inkweto. Abagore basabwa kwambara imyenda itagaragaza ubwambure, y’akazi.
Senateri Nyamu mfite impungenge ko ibyo utabyubahirije ari nayo mpamvu ngiye kugusaba gusohoka, wambare neza ubundi ugaruke.”
Nyuma y’iri jambo rya Perezida wa Sena, ntibiramenyekana niba Senateri Karen Nyamu yarahinduye imyenda agasubira mu Nteko Ishinga Amategeko, cyangwa niba imirimo ye y’uwo munsi yararangiriye aho.