Rubavu: Kudakoresha ikoranabuhanga n’imwe mu mpamvu ihombya imishinga y’urubyiruko

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragararo umushinga ugiye gufasha ba rwiyemezamirimo baciritse b’urubyiruko barenga ibihumbi 5 bo mu karere ka Rubavu, urubyiruko rwatunzwe agatoki ko kuba rudakoresha ikoranabuhanga rwamamaza imishinga yarwo ari imwe mu nzitizi ituma imishinga yabo ihomba.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 14 Gashyantare 2023, aho ba Rwiyemezamirimo bakiri bato bahawe amahugurwa y’uburyo batera imbere bahereye kuri duke bafite, ndetse ibi byose bakabigeraho babikesha gukoresha ikoranabuhanga.

Habimana Jean de Dieu, n’umwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Rubavu rwahawe aya mahugurwa ku ikubitiro we na bagenzi be bavuga ko aya mahirwe atagakwiriye kugira uwo acika.

Ati “Aya n’amahirwe kuri twe kandi turifuza ko ntawacikanwa,  icyo nasaba urubyiruko rugenzi rwanjye ni uko bakwirinda kujya bashukwa n’amafaranga babonye abafasha mu mishinga yabo ngo bahindure uko babagaho, dore ko gutera imbere bisaba kwigomwa, kwirengagiza no kwibabaza bitabaye ibyo gutera imbere bizahora mu nzozi gusa, rero aya mahirwe azadufasha kwamamaza ibyo dukora dukoresheje imbuga nkoranyambaga dusanzwe dukoresha tuganiriraho gusa.”

Kuri Ntakirutimana Delphine, wo mu murenge wa Cyanzarwe ukora uhuhinzi bw’ibirayi n’ibitunguru avuga ko terefone ye yari asanzwe ayikoresha ahamagara cyangwa ahamagarwa atatekerezaga kuyikoresha yamamaza umusaruro.

Ati “Nabashije kunguka no kumenya aho nabariza isoko ry’umusaruro ntavuye aho ndi, dore ko ntari nzi akamaro ka tekefoni ntunze, nayikoreshaga mpamagara gusa ntazi ko nayifashisha mu buhinzi bwanjye namamaza kandi nkabona ni amasoko yagutse nkoresheje ikoranabuhanga.”

Umuyobozi wa Vision Jeunesse Nouvelle izanashyira mu bikorwa uyu mushinga, Frere Ringuyeneza Vital avuga ko mubyo bazigisha urubyiruko muri uyu mushinga harimo kubyaza umusaruro ikoranabuhanga barikoresha mubyo basanzwe bakora.

Ati “Aya mahugurwa aje gufasha urubyiruko kubereka amahirwe bafite ndetse n’inzira zitandukanye zabafasha mu gutuma imishinga yabo ibaha inyungu nyinshi mu gihe gito. Muri ubwo buryo tuzabereka harimo ubwo gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa byabo by’umwihariko za telefoni zigezweho dore ko n’abatazifite hari uburyo bazafashwa kuzibona.”

Umuyobozi wa Vision Jeneusse Nouvelle, Frere Ringuyeneza Vital avuga ko urubyiruko bazaruhugura kuko rwabyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga

Mu karere ka Rubavu uyu mushinga Youth For Youth Project uzakorera mu mirenge 13 igize aka karere, ukaba uzamara imyaka itatu aho uteganya kuzagera ku rubyiruko rukora ubucuruzi buciriritse rurihagati y’imyaka 16 na 30 rungana n’ibihumbi 5,948.

Youth for Youth Project yatangijwe ku mugaragaro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *