Abaturage batishoboye batujwe mu mudugudu uherereye mu kagali ka Buvungira bavuga ko imibereho yabo itifashe neza kuko batagira aho bahinga imyaka ishobora kubaramira ahubwo ko batunzwe no guhaha kandi bamwe muri bo badafite aho bakura nk’uko babibwiye Rwandanews24.
Uyu mudugudu wa Mujabagiro watujwemo abatishoboye batagiraga aho kuba cyangwa ubutaka bwo guturaho baturutse mu bice bitandukanye by’akarere ka Nyamasheke ndetse n’abahoze batuye mu manegeka basenyewe n’ibiza.
Umugore uri mu kigero cy’imyaka 45 y’amavuko avuga ko amaze imyaka iatu atuye muri uyu mudugudu agira ati: “Ikibazo dufite ni ukubona munsi y’urugo aho dushobora guhinga ibishyimbo, imboga, ibijumba cyanga indi myaka year vuba bitewe nuko dushonje kandi nubusanzwe nta butaka twagiraga ngo twasubira inyuma tujye duhinga. Badufashije bakagira aho batubonera ubutaka imibereho yacu yahinduka, ariko ntitugaya ko baduhaye icumbi.”
Akomeza avuga ko ikibazo kibakomereye ari uguhaha buri kimwe kuki ibiciro ku isoko byazamutse none kurya bisigaye ari ikibazo.
Ati: “Ubu ibishyimbo biragura 1400/kg, ibijumba ibase iragura ibihumbi 6000 frws, ibirayi biragura 500frws/kg. urumva ko umuntu udafite aho akura cyangwa icyo akora kimwinjiriza ababyigondera.”
Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 we avuga ko atunzwe no gusoroma icyayi, ariko imibereho ikaba itifashe neza.
Ati: “Maze imyaka umunani nsoroma icyayi, ariko nta terambere wageraho usoroma icyayi kuko batubarira amafaranga 20frws/kg. umuhanga ntashobora kurenza ibiro 120kg mu cyumweru. Urumva ko utunze umuryango utabasha kuwubonera iby’ibanze ukorera 20frws/kg.”
Akomeza avuga ko mbere yo gutuzwa mu mudugudu wa Mujabagiro atagiraga aho kuba ariyo mpamvu yo kudindira mu iterambere kuko iyo aba afite ubutaka umugore yajya ahinga undi nawe agashaka amafaranga yo kubafa mu mibereho yo mu rugo.
Mugenzi we uvuga ko amaze imyaka itatu atuye muri uyu mudugudu, we avuga ko yahatujwe nyuma yo gusenyerwa n’ibiza.
Ati: “Ibiza byaradusenyeye tubura aho kuba leta iratugoboka iduha icumbi hano muri Bushekeri. Ariko imibereho iragoye kuko duturuka mu murenge wa Cyato kandi ni kure kujya guhingayo biratugora n’ibyo duhinze ntitubisarura kuko barabyiba bitewe nuko baba baziko tutari hafi.”

Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri Munezero Ivan, yavuze ko ikibazo cy’aba baturage bakizi ariko mu gihe batarabona ubutaka bunini bwo guhingaho baba bakoresha ubwo basanzwe bafite aho batujwe.
Ati: “Abafite ikibazo ni abatujwe mu mudugudu wa Mujabagiro batishoboye kuko na mbere ntaho bari bafite bahinga, ariko abahatujwe basenyewe n’ibiza bo bafite ubutaka bashobora guhinga. Hari ubutaka buto bafite bwubatseho ibiraro kuko dukora uko dushoboye ngo imibereho yabo ibe myiza. Ibiraro bibamo amatungo borojwe bakaba bafite n’aho bahinga ubwatsi bwayo. Rero baba bifashishije ubwo buto bafite, kuko gahunda yo kubashakira ubutaka bunini bwo guhingaho izashyirwa muri gahunda ku ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2023-2024.”
Ikigo gikora ubushakashatsi kikanakora isesengura kuri politike za leta cyakoze ubushakashatsi ku ngaruka z’icyorezo cya COVID-19, ku mibereho y’ingo ku buryo babukoreye mu turere 3 tugize Umujyi wa Kigali n’Imijyi 6 yunganira Umujyi wa Kigali habazwa ingo 2053.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bwerekana ko 50% by’ingo 2053 zabajijwe, abaziyoboye batakaje akazi.
58% by’abayoboye izo ngo bavuze ko ubuzima bwahenze cyane kurenza ubushobozi bwabo, naho 62% by’ingo zabajijwe bagize igabanuka rikomeye kubyo binjizaga nk’ingo.
Uwayoboye ubu bushakashatsi, Dr. Jean Baptiste Nsengiyumva avuga ko uturere twa Rusizi, Rubavu na Nyarugenge aritwo twagaragaje ingaruka nyinshi cyane kurenza ahandi.
Muri rusange ingo zigera kuri 24% by’izabajijwe zagize igabanuka rikabije ry’amikoro yo guhaha kuburyo ingo zahuye n’ikibazo gikomeye cy’igabanuka ry’imirire zirimo 25% by’iyobowe n’abagabo, 13% by’iziyobowe n’abagore ndetse na 5% by’ingo ziyobowe n’abashakanye.