Rwanda: Icyo abari abakuru ba FDLR bavuga mbere yo gukatirwa n’urukiko

Urubanza rwa bamwe mu bahoze ari abarwanyi bakuru mu mutwe w’inyeshyamba wa FDLR kuwa mbere basabiwe gufungwa imyaka 25 ku byaha baregwa by’iterabwoba, kuwa kabiri bahawe umwanya ngo bagire icyo bavuga mbere y’icyemezo cy’urukiko.

Ubushinjacyaha bubarega ibyaha by’iterabwoba no kuba mu mutwe w’inyeshyamba wagabye ibitero ku Rwanda birimo ikitwa Oracle du Seigneur cyishe abaturage.

‘General Major’ Joseph Habyarimana alias Mucebo niwe watangiye, yongeye guhakana ibyo aregwa byo kurema umutwe w’ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, n’ubugambanyi.

Yavuze ko atigeze akandagira “mu gihugu cyanjye nitwaje imbunda”, ateye igihugu mu bitero FDLR ishinjwa kugaba ku Rwanda iturutse muri DR Congo.

Yavuze kandi ko icyo cyaha ashinjwa cyabaye yarafashwe (mu 2016) afungiye i Kinshasa nyuma yo gutoroka FDLR ashaka gutaha ngo kuko hari ibyo atumvikanaga nayo – akavuga kandi ko yatorokesheje abantu 200 abavana muri izo nyeshyamba.

Yahakanye ko atigeze aba mu gitero cya FDLR ‘Oracle du Seigneur’, avuga ko ibyo byanemejwe n’umutangabuhamya w’ubushinjacyaha ko ‘Mucebo’ atari muri icyo gitero.

Yasabye urukiko kuzamugira umwere akarekurwa akajya mu ngando zo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu nyeshyamba zibera mu kigo cya Mutobo mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Marc Habimana wafatiwe muri DR Congo mu 2018 yavuze ko yinjijwe ku ngufu mu mutwe wa FDLR nyuma yo gutahuka mu 1996 akongera guhunga intambara y’abacengezi mu mu 1998 majyaruguru y’u Rwanda.

BBC yatangaje ko mu guhakana icyaha cyo kuba mu mutwe w’inyeshyamba, Habimana yavuze ko yazinjijwemo ku ngufu kandi ko yafashwe n’ingabo za DR Congo arimo gutoroka atashye mu Rwanda.

Habimana yavuze ko inyandiko yakoreye mu bushinjacyaha yemera ko hari ibitero FDLR yagabye ku Rwanda yari arimo idakwiye guhabwa agaciro kuko yayisinyishijwe ku ngufu.

Naho Felicien Ruzindana – kimwe na Habimana wunganiwe na Me Adiel Mbanziriza – uruhande rwe rwavuze ko nta kimenyetso cyerekanwa n’ubushinjacyaha ko yateye u Rwanda.

Umwunganira yavuze ko kuba mu mutwe w’iterabwoba bidahagije kuko hagomba kugaragazwa ibimenyetso by’ubushake bwo gukora icyaha kandi ko umukiriya we yinjijwe muri uwo mutwe ku ngufu.

Kuri uyu wa gatatu hazumvwa abandi batatu basigaye mbere y’uko urukiko rutangaza itariki ruzatanga umwanzuro warwo kuri uru rubanza rumaze imyaka irenga ibiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *