Bamwe mu bigiye ku nguzanyo ya Leta bavuze ko BRD ishaka kwishyuza abadafite akazi isetsa

Bamwe mu bigiye kaminuza ku nguzanyo ya Leta izwi nka Buruse, bavuga ko badasobanukiwe neza uko bazishyuzwa iyo nguzanyo kandi nta kazi bafite bakibaza niba imitungo y’ababyeyi babo itazafatirwa.

Mu Rwanda itegeko riteganya ko umuntu wese wize kaminuza yigiye ku nguzanyo ya Leta kuva mu 1980 agomba kwishyura kugira ngo haboneke amafaranga yo kuguriza n’abandi bakeneye kwiga.


Kuri ubu bamwe mu bahawe iyi nguzanyo bavuga ko batumva neza ukuntu umuntu azishyuzwa kandi nta kazi afite. Umwe mu bo twaganiriye yagize Ati”BRD rwose irasetsa cyane ubwo se ni gute umuntu warangije kaminuza akabura akazi akajya guhinga azishyura iyo nguzanyo! Ko benshi muri twe ibyo batwishyuriye byadupfiriye ubusa.”

Ubuyobozi bwa Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda, BRD, yahawe inshingano zo kwishyuza iyi nguzanyo ivuga ko uwigiye ku nguzanyo ya Leta wese asabwa kwishyura mu gihe afite icyo akora kimwinjiriza amafaranga.

Kalisa Moses uhagarariye ishami rishinzwe kwishyuza inguzanyo muri Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda, BRD, Ati”umuntu ufite icyo yinjiza kandi afite inshingano yo kwishyura uwikorera agomba kuza akatwegera tukamwereka uburyo yakwishyura ugereranyije n’ibyo yinjiza. Nibyiza ko abanyarwanda bagira umuco wo kwishyura hatabayeho gukoresha imbaraga.”

Akomeza avuga ko BRD ihabwa ububasha n’amategeko bwo gukora igenzura ku muntu wahawe iyo nguzanyo utishyura kandi afite imitungo, basanga yarabikoze nkana akaba yanahanwa. Ati “ Itegeko ritwemerera kwishyuza ku ngufu ndetse twemerewe no gukora igenzura ku mitungo gusa sicyo tugamije.”

BRD ivuga ko kuva mu kuva mu 2016 imaze kwishyuza amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 21 y’inguzanyo yagurijwe abize kaminuza, aho kugeza ubu abagera ku bihumbi 29 ari bo bari kwishyura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *