Uganda: Ikigo kigenzura za NGO kirashaka ko habaho itegeko rica ubutinganyi

Abategetsi bo muri Uganda barimo gusaba ko imiryango (amatsinda) y’abatinganyi (LGBTQ) n’ibikorwa byayo biba icyaha gihanwa n’amategeko muri iki gihugu.

Raporo yo mu kwezi kwa mbere ya NGO Bureau, ikigo cya leta kigenzura imikorere y’imiryango itari iya leta ikorera muri Uganda, isaba ko hakorwa ivugura ry’amategeko asanzweho mu gihugu kugira ngo ibikorwa by’aba LGBTQ bibe icyaha gihanwa n’amategeko.

Ibyo bitabayeho, ikigo NGO Bureau gisaba ko hashyirwaho itegeko rishya “ribuza kwamamaza ibikorwa by’aba LGBTQ mu gihugu”.

Iki kigo kinavuga ko leta ya Uganda ikwiye kugiha ayandi mikoro kugira ngo gishobore “gutahura no kwigizayo abakora ibikorwa bifite ingaruka ku nyungu z’abaturage ba Uganda”.

Umubano w’abatinganyi ntiwemewe n’amategeko muri Uganda, aho bashobora guhanishwa igifungo kigera ku gufungwa burundu kubera gukora “ibyaha bitari karemano”.

Iyi raporo yavuye mu iperereza ryamaze umwaka rikorwa ku bikorwa by’imiryango itari iya leta ikora ku bijyanye n’uburenganzira ku mibonano mpuzabitsina bwa ba nyamucye bo muri Uganda.

Ikigo NGO Bureau kivuga ko cyagejejweho uguhangayika gutejwe n’imiryango itandukanye, ariko nticyavuze abo bakibwiye ko bahangayitse.

Yose hamwe, imiryango 26 itari iya leta ni yo yakozweho iperereza, ariko iryo perereza ntirirasoza akazi karyo kuri myinshi muri iyo miryango.

Icyo kigo kivuga ko umuryango Sexual Minorities Uganda, umwe mu yikomeye cyane y’abatinganyi muri Uganda, utanditswe mu gihugu nk’umuryango utari uwa leta, kandi ko utananditswe nk’ikigo gikora ubucuruzi.

Mu kwezi kwa munani mu 2022, ikigo NGO Bureau cyategetse ko uwo muryango ufungwa, ariko kuva icyo gihe uwo muryango watanze ikirego mu rukiko rw’Afurika y’uburasirazuba cyo gutambamira iryo fungwa ryawo.

Ubusabe bwo kwandikwa mu gihugu bw’imiryango yindi nibura itatu bwagejejwe ku kigo NGO Bureau bwaranzwe kubera uruhare rw’iyo miryango mu bikorwa byo guharanira uburenganzira bw’abatinganyi.

Mu byumweru bya vuba aha bishize, abategetsi benshi bo muri leta ya Uganda n’abandi bategetsi bo mu gihugu bakomeje kwamagana “kwamamaza ibikorwa by’ubutinganyi” mu gihugu.

BBC dukesha iyi nkuru yanditse ko mu cyumweru gishize, Musenyeri mukuru Stephen Kaziimba, umukuru w’itorero ry’abangilikani muri Uganda, yamaganye icyemezo cy’itorero ry’abangilikani ry’Ubwongereza, Church of England, cyo guha umugisha ubukwe bw’abakora imibonano mpuzabitsina b’igitsina kimwe.

Musenyeri mukuru Kaziimba yavuze ko ubutinganyi ari icyaha kandi ko itorero ry’abangilikani muri Uganda ritazabushyigikira.

No mu nteko ishingamategeko ya Uganda hongeye kuba ubusabe bwuko hashyirwaho umushinga w’itegeko rishya rihana ubutinganyi, inteko ishingamategeko ikawujyaho impaka.

Uganda yagarutsweho cyane ku isi ubwo mu mwaka wa 2013 yemezaga itegeko rihana ubutinganyi. Nyuma yaho, yaje kurikuraho mu mwaka wa 2014, ubwo urukiko rwanzuraga ko iryo tegeko ryemejwe umubare wa ngombwa w’abadepite mu nteko utuzuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *