Abaturage babiri bo mu karere ka Rutsiro bagwiriwe n’igisimu cya Kampani icukura amabuye y’agaciro PROMICO baracyashakishwa.
Ibi byabaye kuri uyu wa mbere, tariki 13 Gashyantare 2023 mu masaha ashyira saa kumi n’imwe mu murenge wa Murunda, Akagari ka Kirwa ho mu mudugudu wa Karumbi.
Rwandanews24 yamenye amakuru ko byabereye muri Site icukurwamo amabuye y’agaciro ya PROMICO ya Kivure.
Aho abo cyagwiriye babiri ari Harerimana Evariste w’imyaka 18 na Habamahirwe Jean Paul w’imyaka 20.
Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi w’iyi Site ya Kivure, Gashumba Hirare mu masaha ashyira saa tatu n’igice z’ijoro yaduhamirije aya makuru.
Ati ” Nibyo koko igisimu cyagwiriye babiri ariko kugeza ubu turacyarimo gushakisha kandi umwe bagiye kumugeraho aracyari muzima kuko arimo kubasha kuvugana n’abarimo kumushakisha, gusa undi ntaraboneka kuko bose bari indani mu butaka.”
Umunyamabanga nahingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Murunda, Ndikubwimana Protais mu kiganiro n’umunyamakuru wa Rwandanews24 yavuze ko ayo makuru atarayamenya.
Ati “Ayo makuru ni mashya ntabwo turayamenya.”
Amakuru Rwandanews24 yamenye n’uko muri aka gace hari haguye imvura nyinshi, abenshi bakeka ko ariyo yatumye aba bagwirwa n’igisimu.
Mu karere ka Rutsiro hashize amezi ane, Ntawizera Jean Claude wo mu murenge wa Rusebeya agwiriwe n’igisimu akitaba imana, icyo gihe Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Havugimana Etienne aganira na Rwandanews24 yasabye abacukuzi b’amabuye y’agaciro kubahiriza amabwiriza abagenga bakanita ku kubanza kureba uko ikirere cyaramutse mbere yo kujya mu bisimu.
