Muhanga: Abadafite umuriro bari hafi y’amapoto barasabwa kwandika bawusaba

Abatuye mu mudugudu wa Muyebe bavuga ko kutagira umuriro bituma batagera ku iterambere bifuza rishingiye ku kwihangira imirimo, ariko ubuyobozi bw’umurenge wa Rongi uyu mudugudu uherereyemo buvuga ko abatuye hafi y’amapoto bagomba kwandika basaba guhabwa umuriro naho abatuye kure bakajya gutura ku mudugudu.

Abaturage baganiriye na Rwandanews24 ni abatuye mu Mudugudu wa Muyebe, akagali ka Ruhango, Umurenge wa Rongi. Bavuga ko kuba badafite umuriro w’amashanyarazi bibagora igihe bakeneye ibikorwa biwushamikiyeho.

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko agira ati: “Gutunga telefoni hano I Muyebe bias no kutayigira kuko bidusaba gukora urugendo ngo tujye gucaginga, kandi ntiwagenda ngo wicare utegereze igihe yuzurira. Kubera intera irimo urayisiga hakaba ubwo bukwirana ukabura uko ujya kuyizana, hakaba nubwo ugiye ugasanga batagushyiriyeho bikaba byafata iminsi itatu utari kuri rezo kubera ikibazo cy’umuriro.”   

Bavuga ko babonye umuriro bawubyaza umusaruro bakiteza imbere

Akomeza avuga ko kutagira umuriro bifite ingaruka no kumyigire y’abana babo kuko batabona uko basubira mu masomo iyo bageze mu rugo nimugoroba.

Ati: “Nk’ubu mfite Umwana uzakora ikizamini cya leta mu kwa gatandatu. Uyu mwana ntabona uko yiga kandi aba agomba gusubira mu masomo akitegura ikizamini neza. Abato nabo ntibabasha gukora imikoro ku ishuri baba babahaye kubera ko tuba mu kizima. Badufashije baduha umuriro kuko byadufasha guhindura imibereho.”

<

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko, we avuga ko kutagira umuriro byatumye abana babo batagira iterambere kandi bamwe muri bo barize ubumenyingiro bashobora kubyaza umusaruro ogihe baba bafite umuriro w’amashanyarazi.

Ati: “Kuva hano Muyebe kugirango ugere kuri kaburimbo ni urugendo rw’isaha n’igice n’imodoka. Urumva ko ugenda n’amaguru ushobora kuhagenda amasaha ane. Dufite abana bazi gukora imirimo itandukanye irimo kogosha, gusudira, gukora amashanyarazi, ariko ntacyo bibamariye kuko nta muriro tugira. Wenda dufite umuriro bakwihangira imirimo bakiteza imbere kuko ntitubona ejo habo bicaranye ubumenyingiro babuze icyo bakoresha.”

Abana babo ngo ntibabasha gusubiramo amasomo kubera ko nijoro baba bari mu kizima

Akomeza avuga ko umuriro watanzwe igice kimwe muri aka kagali ka Ruhango batuyemo, ahubwo bo babwirwa kugura imirasire y’izuba kugirango babashe gucana.

Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye n’umunyamabanga nshingwabikora w’umurenge wa Rongi Nsengimana Oswald, avuga ko nta gahunda yo gushishikariza abaturage kugura imirasire y’izuba kubera ko bose bazahabwa umuriro ufatiye ku muyoboro mugari.

Ati: “Ntabwo twababwiye kugura imirasire, kuko mu mudugudu wa Muyebe hari umuriro igice kimwe. Ahamaze gushingwa amapoto yawo abayaturiye bandike basaba umuriro kugirango bazawugenzwe, ariko abatuye kure mu bice byegereye ishyamba rya Busaga bo barasabwa kujya gutura ku mudugudu kugirango ibikorwaremezo bizabagereho kuko batuye batatanye.”

Akomeza avuga ko kugeza umuriro mu bice bidatuwe cyane bigoye, ariyompamvu bagomba kujya gutura ku mududgudu.

Abari mu bice bidatuwe cyane barasabwa kujya mu mudugudu kugirango babone umuriro

Kongera umubare w’ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda, bijyanye n’intego ya Guverinoma yo kugeza amashanyarazi kuri bose bitarenze umwaka wa 2024. Imibare itangwa na EDCL igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2000 kugera ubu, ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zarazamutse ziva kuri 2% gusa zigera kuri 74.5%, ubariyemo izisaga 50.9% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange ndetse na 23.6% zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange, yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba ndetse n’afatiye ku miyoboro itari iya rusange (mini grids).

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.