Hari bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye bavuga ko bacitse intege zo guca ubujura kuko iyo bafashe ibisambo bakabishyikiriza Polisi na RIB, batungurwa no kubona bihise birekurwa bitaryojwe icyo cyaha.
Ikibazo cy’ibisambo bikomeje kujujubya abaturage mu karere ka Huye, gikomeje gufata indi ntera nyamara abaturage bakagaragaza imbogamizi ko niyo hari abo bafashe bakabashyikiriza Polisi batungurwa no kubona bahise barekura bataryojwe ibyaha bakoze.
umwe mu batanze amakuru yagize Ati” Barabafunga hashira iminsi 2 bakaba barabarekuye ndetse bakaza bafite ubugome bwambere ndetse ikibazo ntibaryozwa ibyo batwaye ,rero natwe usanga biduca intege kubatanga kuko tuba tuziko bari buhite barekurwa.”
Kuri iki kibazo, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye, ntiyemera ko hari abajura bafatwa n’abaturage, polisi ikabarekura bataryojwe ibyaha bakoze. Asaba abaturage gukomeza gukorana na Polisi n’izindi nzego mu guca ubujura burundu. Ati”Hari abantu dufata mu bikorwa bya Polisi tubakekaho ubujura ariko tutabafatiye mu cyuho abo nibo dufata tukabajyana mu bigo byigisha hari n’abandi dufatira mu cyuho abo nibo dushyikiriza RIB rero ntabwo twarekura umuntu tubona ari igisambo ruharwa.”
Ubujura bwiganje mu mujyi wa Huye no mu nkengero zawo muri iyi minsi, burimo ubw’abajura batobora amazu cyangwa bagatera abantu mu ngo zabo nijoro bakabacucura. Hari kandi abategera abantu mu nzira bakabambura ndetse n’abiba imyaka iri mu mirima.