Urukiko Rukuru muri Uganda rwerekuye by’agateganyo abadepite babiri batawe muri yombi mu 2021 bashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bwakoreshejwemo imipanga mu Karere ka Lwengo na Masaka.
Abo badepite, Muhammad Ssegirinya na Allan Ssewanyana bashinjwa ubufatanyacyaha n’ishyaka rya opozisiyo rya Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine.
Buri wese yategetswe kwishyura ingwate ya miliyoni 20 z’amashilingi ndetse n’ababishingiye basabwe kwishyura agera ku 13500 by’amadolari ya Amerika.
Aba badepite kandi basabwe gusiga pasiporo zabo mu rukiko bakazajya bitaba buri kwezi.
Hamwe n’irindi tsinda ry’abantu barindwi, bashinjwa ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba no kugerageza kwicana