Leta y’u Burundi yageneye igihugu cya Turikiya inkunga

Igihugu cy’u Burundi cyoherereje Turikiya itsinda ry’inzobere mu butabazi zizatanga ubufasha ku baturage b’iki gihugu nyuma y’umutingito wahitanye abarenga ibihumbi 29.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro yabwiye BBC ko iri tsinda ry’abatabazi 10 rizobereye mu butabazi ahabaye ibiza, kandi ibi bikozwe “mu kwifatanya n’abaturage b’abavandimwe ba Türkiye”.



Yakomeje avuga ko iri tsinda ry’abatabazi ritazagera muri Syria kubera ibibazo by’umutekano muke.
Ati “Kugera ahagizweho ingaruka muri Syria biragoye. Hamwe hagenzurwa n’inyeshyamba. Naho ubundi twifatanyije cyane mu kababaro n’abaturage bavandimwe ba Syria.”

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo imijyi 10 yo muri Türkiye na Syria yisiwe n’umutingito ufite igipimo cya 7,8. Kugeza ubu bimaze kubarurwa ko wahitanye abarenga ibihumbi 29 ndetse wangiza n’ibikorwaremezo bitagira ingano.

Kubera ubwinshi bw’abamaze kuwugwamo n’ibikorwaremezo wangije, Perezida wa Türkiye, Erdoğan yahise ashyiraho icyunamo cy’iminsi irindwi ndetse ategeka ko ahantu hose hari amabendera y’iki gihugu yururutswa.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.