Umuhanzi ukomeye muri Afurika yitabye Imana

Mu ijoro ryo ku wa 10 Gashyantare 2023 hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’umuraperi AKA ubusanzwe witwa Kiernan Jarryd Forbes witabye Imana arasiwe i Durban aho yari yagiye kwizihiriza umunsi mukuru we w’amavuko.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko imodoka ebyiri zaje hanyuma zikarasa mbere gato ya saa kumi z’umugoroba (8h00 GMT).
Uyu mu hanzi yagombaga kuririmbira muri club YUGO mu ijoro ryo kuwa 5.
Amatangazo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko ibirori byahagaritswe “kubera ibihe bitunguranye”

Amakuru avuga ko AKA yarashwe inshuro esheshatu.

Uyu musore w’imyaka 35 y’amavuko yavukiye mu Mujyi wa Cape Town mu 1988. Amakuru ahari ahamya ko uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo nka ‘All eyes on me’ yakoranye n’abarimo Burna Boy, yarasanywe n’umurinzi we bose bakaba bitabye Imana.
AKA yavuye i Cape Town yerekeje i Durban aho yari agiye kwizihiriza isabukuru y’amavuko, bivugwa ko ariho yarasiwe.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, uretse kwemera ko uyu muhanzi yarashwe nta yandi makuru ayo ariyo yose aratangazwa na Polisi.
Uyu muraperi yitabye Imana mu gihe yiteguraga kongera kunamira umukunzi we Anele Tembe umaze imyaka ibiri yitabye Imana cyane ko yapfuye ku wa 11 Mata 2021.
Yiteguraga gukora ibitaramo bizenguruka Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *