Muhanga-Rongi: Igiciro cy’ amazi cyatumye basubira kuvoma amazi mabi

Abatuye mu kagali ka Ruhango bavuga ko amazi begerejwe mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza yabo kuri ubu  ntacyo abamariye kuko abavomesha ku ivomo rusange babaca amafaranga 25fr ku ijerekani aho kuba 20fr nk’uko babibwiye Rwandanews24.

Aba baturage bavuga ko bakibona amazi bavomaga nk’uko bisanzwe, ariko byaje guhinduka nyuma bitewe nuko igiciro cy’amafaranga 20fr ku ijerekani cyashyizweho na WASAC ataricyo bayabaheraho.

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko, aganira na Rwandanews24 yagize ati: “Kubona amazi meza hano biragoye kandi mu mudugudu wacu difite ivomo rusange. Twabanje kuvoma ku mafaranga 20fr, nyuma ngo bazana rwiyemezamirimo wo kuyacunga ahita ashyiraho 5fr. 25fr ku ijerekani ni menshi mu gihe na 20fr hari abatabasha kuyabona kuko ntiwakoresha ijerekani imwe ku munsi cyane nkatwe b’abahinzi tuba dukeneye gukoresha amazi menshi kuko tuva mu murima dufite uburimiro, imyenda yanduye, dukenera kuhira amatungo hakiyongeraho n’imirimo yo mu rugo. Urumva ko byibura wayarondereje ushobora gukoresha ijerekani 5 ku munsi zifite agaciro k’amafaranga 125fr.”

Akomeza avuga ko amafranga 125fr ya buri munsi ari menshi kuburyo ukwezi kwashira abaye 3750fr kandi batayinjiza.

Aha ni mu mudugudu wa Burerabana aho abaturage bishyuzwa 25fr ku ijerekani y’amazi

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko we avuga ko ubu kugirango akoreshe amazi neza, agura ijerekani imwe ku ivomo rusange akaba ayo kunywa gusa, ayandi ajya mu gishanga.

Ati: ‘Amafaranga 25fr ni menshi ku ijerekani kuko abenshi dufite amikoro macye. Ntabwo waba ufite abana bato bakeneye gukorerwa isuku by’umwihariko, ufite amatungo agomba kuhirwa ngo wongereho n’amazi akenerwa mu mirimo yo mu rugo ngo ubone amafaranga y’ayo mazi. Njyewe gufura nsigaye njya mu gishanga, akaba ari naho dukura andi mazi yose yo gukoresha kuko ku munsi niba nshobora gukenera ijerekani zirindwi urumva ko amafaranga Atari buri wese wayabona.”

Mu kiganiro rwandanews24 yagiranye n’umunyamabanga nshingwabikora w’umurenge wa Rongi Nsengimana Oswald, yavuze ko ikibazo cy’uko abaturage batavoma kubera igiciro cyongerewe Atari akizi, ariko bagiye kubikurikirana.

Ati:” Mu minsi ishize abatuye mu mudugudu wa Burerabana, akagali ka Ruhango bari bafite ikibazo cy’uko batavomaga kubera ko hari umuyoboro wari warangiritse barimo kuwusana, ariko byarakemutse ivomo ryongera gukora nk’uko bisanzwe. Niba hari ikibazo cy’uko igiciro cyongerewe byaba byarakozwe binyuranije n’amategeko. Tugiye kubikurikirana, ariko abaturage bacu bongere babone amazi meza.”

Akomeza avuga ko iri vomo ubu ricungwa na kompanyi yitwa PAAK KAMU, ariko batari bazi ko bishyiriyeho icyabo giciro kandi ko ari amakosa kwandika ku ivomo ko igiciro ari 20fr, ariko bakishyuza 25fr.

Iri vomo abaturage bavuga ko batakirikoresha kubera ko igiciro cy’amazi cyongerewe

Mu kerekezo cya 2024 u Rwanda rwihaye, biteganyijwe ko umuturage azaba afite amazi meza ku ntera ya metero 200 mu mujyi na metero 500 mu bice by’icyaro, abaturage bose bakazaba bagerwaho n’amazi meza mu gihe kuri ubu abagera kuri 86% ari bo bayabona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *