Abanyonzi bahawe igisubizo ku bijyanye n’ubwishingizi bw’amagare

Muri iki gihe abanyonzi bavugwaho guteza impanuka nyinshi mu muhanda, bamwe muri bo bavuga ko bahawe ubwishingizi bw’amagare yabo byabafasha gukora neza akazi kabo dore ko basigaye bibumbiye mu makoperative kandi batanga imisanzu.


Mu Rwanda imibare yerekana ko abanyonzi bari guteza impanuka nyinshi mu muhanda zigahitana ubuzima bw’abantu, abandi bagasigarana ubumuga.

Bamwe mu baturage batega amagare bavuga ko basigaye batinya gutega amagare kuko nta bwishingizi afite bwagoboka uwo yateje impanuka.Umwe mu bagenzi Ati” Iyo ukoze impanuka wateze igare uba umeze nkuriwe n’imwa kuberako ritagira ubwishingizi wareba n’uritwaye ugsanga nawe ntakintu yifitiye mbese gutega igare ni ukwishyira mu byago.”


Bamwe mu banyonzi bavuga ko bahawe ubwishingizi bw’amagare yabo byabafasha gukora neza akazi kabo, dore ko basigaye bibumbiye mu makoperative kandi batanga imisanzu .umwe mubo twaaniriye Ati” Natwe biratugora cyane kuko usanga abagenzi banga kudutega bakitegera moto ngo ntabwishingizi dufite rero mwadukorera ubuvugizi tukabona ubwishingizi kubera ko dusigaye twibumbiye no mu makoperative.”


Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative, Pacifique Mugwaneza, avuga ko iyi gahunda yo gushyira abanyonzi mu bwishingizi ihari kandi batangiye kubiganiraho.Ati” Nibyo ryose kuba watega umuntu wakora impanuka ukabura ikikuvuza urumva ko uba uri mu byago kandi n’isoko aba banyonzi baba bafite riba ari rito rero twatangiye kubiganiraho twahereye muri Kicukiro ariko duteganya kugera mu gihugu hose.”

Abanyonzi hirya no hino mu bice bitandukanye by’imigi mu gihugu bari muri bamwe mu bafasha abantu gukora ubwikorezi mu buryo bworoheje kandi budahenze. Babonye ubwishingizi bw’amagare yabo birumvikana ko n’umutekano w’akazi kabo waba wizewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *