60% by’abakekwaho kwiba banki barimo n’abageni bamaze gutabwa muri yombi basubika ubukwe-RIB

Ibi ni ibyatangajwe n’umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thiery avuga ko hari umubare mu nini w’abantu bakekwaho kwiba banki amafaranga bakayatangaho inkunga mu bikorwa by’iterabwoba, muri aba hakaba harimo n’abageni bari bafite ubukwe kuri uyu wagatandtu.

Umwe mu bo mu muryango w’abafunzwe bari bafite ubukwe, yavuze ko ubukwe byabaye ngombwa ko baba babuhagaritse.

Yagize ati “Aho bafungiye twarahamenye. Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru nibwo bafashwe, batubwiye ko bafunzwe kubera amakarita ya Banki…”

Uyu asaba ko aba bageni bashyirwa imbere y’ubutabera bakaburana kuko iminsi itanu igenwa ngo bashyikirizwe inkiko yararenze.

Ati “Icyadutunguye ni ukuba twari dufite ubukwe, tukabuhagarika.”

Mu kiganiro umuvugizi wa RIB yagiranye n’Umuseke dukesha iyi nkuru, yavuze ko iyi case irimo gukorwaho iperereza irimo abantu benshi batandukanye bishingiye ku kuba hari amafaranga menshi yibwe muri Bank imwe ikorera mu Rwanda. Bikaba bikekwa ko bifitanye isano n’ibikorwa byo gutera inkunga iterabwoba (terrorism financing).

Iperereza ry’ibanze riragaragaza ko hari abantu bari mu gihugu no hanze bakekwa kuba barabigizemo uruhare ubu bakaba bari gushakishwa.

Ati:Icyi cyaha bakurikiranyweho cyakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga. Details ziracyari mu iperereza.”

Abajijwe niba dosiye y’aba bafunzwe yaba itaratinze kugezwa mu bushinjacyaha yagize ati: “Oya ntabwo igihe cyarenze. Iperereza ririgukorwa rikurije amategeko. Ikindi kandi Ingingo ya 11 y’Itegeko rya 2018 ryerekeye kurwanya iterabwoba rirabisobanura neza. Iyo ngingo igira iti: Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rufite ububasha bwo gufata ukekwaho iterabwoba ku mpamvu z’iperereza, kandi igihe cyo gufunga ukekwa gishobora kongerwa kuva ku minsi 15, ariko ntikirenge iminsi 90.

Amategeko arakurikizwa nta mpungenge byari bikwiye gutera.”

Ku bijyanye n’umubare nyirizina w’abantu bamaze gufatwa bakurikiranyweho iki cyaha cyo kwiba banki, yagize ati: “Tumaze gufata abagera kuri 60% ku bashakishwa bose. Iperereza rirakomeje kugira ngo hafatwe uwo ari we wese wabigizemo uruhare, ndetse n’ukuri ku byabaye.”

Kuba hari umusore n’inkumi bafunzwe kandi bari bafite ubukwe kuri uyu wa gatandatu, niba batagirirwa impuhwe bakaba bakurikiranwa bari hanze, yagize ati: “It is unfortunate. Ubukwe ntabwo bwatuma iperereza ridakorwa.”

Abatawe muri yombi, bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zitanduka zo mu Mujyi wa Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *