Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, tariki 09 Gashyantare 2023 Ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu ho mu karere ka Rutsiro habonetse umurambo wa Iradukunda Emerence.
Ibi byabereye mu murenge wa Kigeyo, akagari ka Nkora ho mu mudugudu wa Gasagara.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nkora, Hategekimana Geremy yahamirije Rwandanews24 aya makuru avuga ko uyu basanze yapfuye yari asanzwe afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.
Ati “Twamubonye ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu dusanga ari umuturage wo mu kagari ka Kaguriro dukeka ko yaguye mu mugezi wa Nkora ukamuzana ku Kivu, yari amaze ukwezi kumwe avuye i Ndera kuko yari asanzwe afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, ikindi umubiri we nta gikomere wasanganwe na kimwe.”
Hategekimana akomeza avuga ko umurambo wasuzumwe na RIB ihita inatanga uburenganzira ku muryango wabo ko bajya ku mushyingura.
Nubwo yaguye mu murenge wa Kigeyo, Iradukunda asanzwe akomoka mu Murenge wa Mushonyi, akagari ka Kaguriro, ho mu mudugudu wa Ryarwasa.
