Ushobora kuba ukora imyitozo ngororamubiri ndetse ukarya ibyo kurya bike cyane ariko ukabona mu nda ntihagabanuka, ahubwo ukabona harushaho kwiyongera. Iyo bimeze gutyo rero haribyo uba uri gukora nabi mu rugendo rwawe rwo kugabanya mu nda.
1) Ukora Siporo zitari ngombwa

Hari imwe n’imwe mu myitozo ngororamubiri itaragenewe kugabanya mu nda., ushobora gutangira imyitozo ugasimbuka umugozi ukiruka ,gusa ibyo ntibishobora kugabanya mu nda, ugomba gukora abudomino ndetse ugaterura na bimwe mu byuma byagenewe kugabanya mu nda.
2) Kutaruhuka bihagije.

Abahanga bavuga ko abagore baryama amasaha make bafite amahirwe menshi yo kongera ibiro mu myaka 16 kurusha abaruhuka kuva ku masaha arindwi kugeza ku munani, ibi biterwa no kuba abaryama igihe gito kandi barya ibiryo byinshi birimo calories nyinshi nk’ikawa n’ibindi .
Ni byiza gupanga gahunda zawe ariko ukisigira n’umwanya uhagije wo kuruhuka kuko ni kimwe mu bizagufasha kugabanya ibiro.
3. kunywa Fanta

Ushobora gusinzira neza, ugakora imyitozo ngororamubiri, ariko ukunda cyane kunywa fanta, ibyo rero byagorana ko mu nda hagabanuka abahanga rero bakugira inama yo kureka fanta iyo ariyo yose ugakoresha amazi cyangwa umutobe w’imbuto.
4) Umunyu

Nibyiza ko ukoresha ibintu nka Tangawizi ndetse n’ibindi byagufasha kuryoherwa ariko umunyu si mwiza habe nagato cyane cyane umunyu udatetse. Nibyiza rero kugabanya umunyu mu byo urya.
5) kunywa inzoga

Inzoga zitera uzinywa gushaka kurya byinshi, ntabwo ari bibi kunywa ikirahuri kimwe cyangwa bibiri by’inzoga, ariko kunywa inzoga nyinshi bishobora gutuma intego yawe yo kugabanya ibiro utayigeraho.
Src: Afya