Nyuma y’uko hamaze igihe havugwa amadeni menshi iyi kipe yavukiye mu Kanage ikaba ikinira imikino yayo yo murugo mu Bugoyi ibereyemo abaturage twaganiriye n’umwe mubayigemuriye ibyo kurya mu gihe cya Covid-19 dusanga atarishyurwa.
Uyu mubyeyi witwa Uwimana Agnes usanzwe ari umucuruzi mu karere ka Rubavu akaba afite Kampani y’ubucuruzi yitwa UAB Company Ltd avuga ko amaguru agiye kuzahira mu nzira ajya kwishyuza asaga Miliyoni 5 Frw z’ibyo kurya yagemuriye iyi kipe.
Mu kiganiro na Rwandanews24 yavuze ko yahombejwe no kuba atarishyuriwe ku gihe, akaba akomeje gusiragizwa.
Ati “Maze umwaka ntarishyurwa kandi Akarere ntakintu kabikozeho, kuko Umuyobozi w’Akarere yansabye kumwandikira ndabikora ariko aterera agati mu ryinyo ntiyanansubiza, ku buryo byanteje igihombo haba mu kwishyura imisoro no guhemba abakozi, ndetse nagerageje kuvugana n’Ubuyobozi bw’ikipe ya Rutsiro FC nabwo bukomeza buntega iminsi ntibugire icyo bukora, bumbwira ngo buragira icyo bukora none umwaka urashize ntarishyurwa nkaba nifuza ko banyishyura amafaranga yanjye yose ngakomeza kuyacuruza.”
Uwimana akomeza avuga ko ikipe imubereyemo amafaranga Miliyoni 4,903,200 Frw atarishyurwa y’ibyo kurya yagaburiye ikipe akaba asaba ko yakwishyurwa n’akarere kuko ariko gafite ikipe mu nshingano, dore ko kuri ubu ageze ubwo yiyambaza inama njyanama y’akarere ka Rutsiro ngo abe ariyo imwishyuriza kandi ko natishyurwa ku bwumvikane azagana inkiko.


Perezida w’ikipe ya Rutsiro FC, Nsanzineza Ernest mu kiganiro na Rwandanews24 yemeye ko Uwimana Agnes bamubereyemo ideni akaba avuga ko kutamwishyura byatewe n’ibyo basanze bitanoze mu masezerano uyu mubyeyi yagiranye n’ikipe.
Nsanzineza ati “Ideni turaryemera kandi tuzamwishyura gusa ntitwahita dufata umwanzuro wo kumwishyura hari ibyo tuzabanza kuganiraho, dore ko hari ibyo twasanze bituzuye nko kuba amasezerano adasinye, amasezerano yiwe nta biciro afite kandi hari ibyo tutaraha umurongo.”
Ikipe yakiriwe ifite amadeni menshi Nsanzineza akaba avuga ko bamaze kwishyuramo make cyane, kuko bahereye ku bakinnyi kuri ubu bakaba bagiye gutangira kwishyura abagaburiye ikipe.



Umuyobozi w’ishami ry’imiyoboreew myiza mu karere ka Rutsiro, Nsanzamahoro Faustin mu kiganiro na Rwandanews24 yahamije ko umwenda wa Uwimana Agnes ari umwe mu myenda ikipe ibereyemo abatari bake.
Ati “Umwenda ikipe ibereyemo Uwimana Agnes turawuzi kandi turawemera nk’umwe mu myenda ikipe ibereyemo abaturage, ingengo y’imari niyo yabuze ngo bishyurwe kandi ikipe irimo gukora uko ishoboye ngo ababerewemo imyenda bishyurwe.”
Nsanzamahoro akomeza avuga ko ikipe igenda yishyura bake bake uhereye kubo yari ibereyemo amafaranga make nk’abakinnyi.
Nsanzamahoro akomeza avuga ko ikipe yahuye n’ikibazo gikomeye mu gihe cya Covid-19 nyuma y’uko ikipe yasabwe kuba hamwe kandi abakinnyi bari basanzwe bicumbikira bikaba byarongereye ingano y’ingengo y’imari ikipe yari igenewe birangira akarere katabahaye ayari akenewe yose.
Amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko uretse abo ikipe ibereyemo ibyenda biteguye kuyijyana mu nkiko n’Umunyabanga mukuru w’ikipe Niyonzima Vedaste yiteguye kuyijyana muri FERWAFA kuyirega kuko yahejwe mu nshingano z’ikipe kandi amasezerano ye atararangira.
Binyuze mu matora y’inteko rusange y’ikipe ya Rutsiro FC, yateranye kuwa gatatu, tariki 17 Kanama 2022 nibwo Nsanzineza Ernest yatorewe kuyobora iyi kipe asimbuye kuri uyu mwanya Nsanzimfura Jean Damascene wari usoje manda y’imyaka 4 akaba ikipe we na bagenzi be bayoborana barayisanganye amadeni akabije arenga Miliyoni 80 Frw yaba ku bakinnyi, abakozi n’abaturage batandukanye.
Mu mwaka w’imikino 2021-2022 Rutsiro FC yaje ku mwanya wa 14 mu gihe bifuzaga kuza mu myanya y’imbere, nk’uko mu mwaka wabanje bari baje ku mwanya wa 6.
Akarere ka Rutsiro mu mwaka wa 2021/2022 kari kageneye ikipe ya Rutsiro FC ingengo y’imari ya miliyoni 90 ariko bayongereye andi umwaka urangira gatanze miliyoni 170, mu gihe ikipe yari yifuje ingengo y’imari ya milioni 380 frw kugira ngo ikipe ikore neza.


