Ruhango: Umwana wari warabuze yasanzwe mu cyobo cy’ishuri yarapfuye

Umwana w’umuhungu wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, batoye umurambo we mu cyobo kirekire kijyamo imyanda yo mu Kigo cy’amashuri umubiri we watangiye kwangirika nk’uko umubyeyi we abivuga.

Tuyisabe Charlotte, umubyeyi w’uyu mwana yabwiye UMUSEKE ko umubiri we wari watangiye kwangirika.

Tuyisabe Charlotte ni umubyeyi wa Iradukunda Samson wabonywe nyuma y’iminsi 7 yarapfuye. Nyakwigendera wigaga mu mwaka wa 2 w’amashuri abanza, umubyeyi we agaruka ku ibura ry’uyu mwana. Ati “Umwana ni uwanjye kandi ndakeka ko bamwishe bakaza kumujugunya muri iki cyobo ngo bayobye uburari.”

Iyi Nkuru mbi yamenyekanye mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 08 Gashyantare, 2023 ubwo uwitwa Bizimana Salathiel w’imyaka 68 y’amavuko yari agiye kuvidura icyobo imyanda iva mu bwiherero bw’abanyeshuri yo ku Ndangaburezi itemberamo.

Uyu mugabo yahise atabaza Ubuyobozi bw’Ikigo, nabwo bubimenyesha inzego z’umutekano zihutira kujyayo nk’uko bamwe mu baturage babivuga.

Tuyisabe Charlotte wo mu Mudugudu wa Nyabinyenga Akagari ka Munini, waherukaga umwana we ari muzima akaza kumubona yarapfuye, yavuze ko yari afite imyaka 10 y’amavuko.

Ngo yabuze ku italiki ya 01 Gashyantare, 2023 saa kumi z’umugoroba, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi ubwo umurambo we wabonekaga.

Tuyisabe avuga ko yagiye mu mirimo, amusigana n’abandi bana bagenzi be bakina, agarutse asanga atatashye mu rugo.

Ati: “Nihutiye kujya kubaza abo bana, bambwira ko bari kumwe ahitwa i Kibingo arimo gukina.”

Uyu mubyeyi avuga ko yakomeje gutanga amatangazo arangisha ariko habura umubwira ko yamubonye.

Ku cyubo cyabonetsemo uriya murambo, umubyeyi witwa Nyirabambari Emeritha utuye mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Buhoro, mu Murenge wa Ruhango ni we wabanje kugera kuri icyo cyobo kureba niba uwo murambo ari uw’umwana we umwaze ibyumweru bibiri aburiwe irengero.

Yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko yarungurutse mu cyobo uwo murambo urimo abona atari uw’umwana we.

Ati: Uwanjye wabuze ni mukuru kandi ni umukobwa, ndakomeza nshakishe.”

Uyu mukobwa we wabuze ngo afite imyaka 26, ndetse ngo yabyariye mu rugo abana 2.

Nyuma ya saa sita nibwo Polisi ishami rishinzwe ubutabazi ryaje rikura umurambo wa Iradukunda mu cyobo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *