Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngororero batuye mu i santere y’umujyi bavuga ko barembejwe n’ubujura no gukomeretswa n’ibisambo mu masaha y’ijoro bibugarije.
Ibi aba baturage bo mu murenge wa Ngororero ari nayo irimo i santere y’umujyi babitangarije Rwandanews24 muri iki cyumweru dusoje basaba ko Ubuyobozi bwabatabara bataratangira nabo ku biburiramo ubuzima.
Bamwe mubo twaganiriye bavuze ko ubujura bwiganje muri aka gace ari ubwo gupfumura amazu.
Umwe yagize ati “Ubujura bukabije burahari bwiganjemo ubwo gupfumura amazu, no gutega ibico bakambura abantu mu masaha y’ijoro.”
Undi unaheruka kwibwa ubwo bapfumuraga iduka asanzwe acuruza ry’amaterefone yagize ati “Kuri uyu wa gatandatu dusoje bapfumuye iduka banyura hejuru mu gisenge banyiba terefone zifite agaciro ka Miliyoni imwe na maganinani y’amafaranga y’u Rwanda (1,800,000 frw) , bakasa amabati hejuru y’inzu binjiramo baranyiba, tukaba dusaba ko Ubuyobozi ko bwadufasha guhangana n’aba bajura batuzengereje, ndetse bukanadufasha gukorana na koperative ifite irondo mu nshingano kutwishyura.”
Uyu mucuruzi avuga ko hamaze gufatwa abagera kuri 4 bakurikiranweho kumwiba, hakaba hagushakishwa abo bafatanyije.
Aba bose icyo bahurizaho n’uko gufunga umujura ukwezi kumwe nabyo bibatiza umurindi bigatuma bakomeza kwiba umunsi kuwundi.
Muri aka karere ka Ngororero Ubujura bumaze gufata intera ndende ahasa nk’aho ari i santere y’umujyi, ibi bikaba byaratumye Urwego rw’abikorera PSF y’Umurenge isinyana amasezerano na koperative y’inkeragutabara igahita itangira akazi ko gucunga umutekano.
N’ubwo abaturage bakomeza gutakambira Ubuyobozi, Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Nkusi Christophe yabwiye Rwandanews24 ko bagiye gushyira imbaraga mu irondo mu guhangana n’ubu bujura.
Ati “Hafashwe ingamba zo gukomeza gukaza gupanga amarondo no kuyagenzura, kandi iyo hari ahibwe bikagaragara ko habayeho uburangare bw’irondo Koperative yabo irabyishyura.”
Ni mu gihe Nkusi akomeza avuga ko iyi koperative itasinyanye amasezerano n’akarere ahubwo yasinyanye n’Urugaga rw’abikorera mu murenge wa Ngororero.
Ubujura bwo muri iyi santere ya Ngororero buri mu bidindiza abacuruzi bo muri iyi santere, dore ko hari n’abanga kurara mu maduka ngo abajura batazabangamo bakabica bagahitamo kwizera irondo naryo ritaramaraho n’ibyumweru bibiri ritangiye iyi mirimo.
Muri aka karere kandi mu mpera za 2022 nibwo humvikanye inkuru mu bitangazamakuru bitandukanye, ko abatuye umurenge wa Matyazo barembejwe n’ubujura bukorwa n’itsinda ry’abagore bo ku musozi wa Mugumira biyise abanyamugumira.
