Iyi niyo mitingito 5 ikomeye yabayeho mu mateka y’Isi

Biravugwa ko umutingito wibasiye Turukiya ariwo mutingito ukomeye mu bihe byavuba, ariko isi yagiye ihura n’imitingito ikomeye cyane.
Dukurikije imibare yavuye mu bushakashatsi bw’ikigo cy’ubumenyi bw’Isi muri Amerika, umutingito ukomeye mu mateka wabereye mu majyepfo ya Valdiviya, muri Chili mu 1960. Wari ku kigero kingana 9.5 ku gipimo cya Richter.

Abantu 2000 barapfuye abandi miliyoni ebyiri basigara batagira aho baba. Ni umutingito kandi wateye ibirunga kuruka ndetse wageze no mu Nyanja aho wangije byinshi mu mijyi iri kunkengero.

Indi mitingito ikomeye mu kinyejana cya 21 yabaye mu 2004 muri Indoneziya na 2011 no mu Buyapani. Imitingito yombi yari ku kigero cya 9.1 ku gipimo cya Richter.

Ingaruka z’umutingito wibasiye inkombe y’iburengerazuba bw’ikirwa cya Sumatra cyo muri Indoneziya.
Tsunami yakurikiye umutingito yibasiye ibihugu 14 byo muri Aziya y’Epfo na Afurika y’Iburasirazuba. Abantu bagera kuri 2.30.000 barapfuye. Abantu ibihumbi 17 babuze amazu yabo.
Umutingito wibasiye Turukiya na Siriya ku wa mbere ni umwe mu mitingito 20 ikomeye ibaye muri iki kinyejana.
Muri 2015, umutingito ufite ubukana bwa 7.8 wibasiye Nepal muri Alaska, muri Amerika, uhitana abantu bagera ku 9.000.
Dukurikije umubare w’abantu bapfuye, umutingito wabereye muri Haiti mu 2010 niwo mubi cyane. Nubwo umutingito utari munini cyane, wahitanye abantu 3,16,000.

Dukurikije imibare yavuye mu bushakashatsi bw’ikigo cy’ubumenyi bw’Isi cy’Amerika , iyi niyo mitingito 5 ikomeye kurusha indi mu mateka y’Isi.
1. Chili


Itariki: 05/22/1960
Igipimo: 9.5
Mu ijoro ryo ku ya 22 Gicurasi 1960, Chili yibasiwe n’umwe mu mutingito ukomeye wigeze ubaho, wangiza igihugu cyane.
Abantu bagera ku 1600 barapfuye abandi 3000 barakomereka. Abantu barenga miliyoni 20 babuze amazu kubera umutingito. Umutingito wahombeje Chili kuri miliyoni 550 z’amadorari.
Umutingito wakurikiwe na tsunami yahitanye abantu 61 muri Hawaii, 138 mu Buyapani, na 32 muri Philippines.

2. Alaska (Amerika)



Itariki: 28/08/1964
Igipimo: 9.2
Umutingito wakurikiwe na tsunami wahitanye abantu 131 kandi wangiza hafi miliyari 2.3 z’amadolari. Ingaruka z’umutingito zagaragaye cyane mu mijyi myinshi yo muri Amerika.

3. Sumatra (Indoneziya)



Itariki: 26/12/2004
Igipimo: 9.1
Mu masaasita n’iminota mirongo itanu n’umunani (12.58am) z’ijoro ku ya 26 Ukuboza 2004, umutingito ukomeye wabaye ku nkombe y’iburengerazuba bw’ikirwa cya Sumatra muri Indoneziya.
Tsunami yakurikiye umutingito yibasiye ibihugu 14 byo muri Aziya y’Epfo na Afurika y’Iburasirazuba.
Muri rusange, abantu bagera ku 2.30.000 bapfuye abandi baburiwe irengero. Abantu ibihumbi 17 babuze aho kuba kubera umutingito.

4. Honshu (Ubuyapani)


Itariki: 03/11/2011
Ingano: 9.0
Nyuma y’uyu mutingito, abantu bagera ku 15.700 bishwe na tsunami yibasiye inkombe y’iburasirazuba ya Honshu, ikirwa kinini kandi gituwe cyane mu Ubuyapani. Abantu 4600 barapfuye abandi 5300 barakomereka muri uyu mutingito.
Umutingito na tsunami byatumye abantu barenga 1.30.000 batagira aho baba kandi byangiza n’amazu 3.00.000. Impfu nyinshi zavuzwe mu mijyi ya Iwate, Miyagi na Fukushima.

5. Kamchatka (Uburusiya)

<


Itariki: 11/04/1952
Ingano: 9.0
Mu 1952, tsunami yabaye nyuma y’umutingito wibasiye umujyi wa Kamchatka mu burasirazuba bwa Burusiya. Abantu bake ni bo bakomeretse kubera ko ako gace katari gatuwe cyane.
Icyakora, tsunami yibasiye Hawaii muri Amerika, yangiza hafi miliyoni y’amadolari. Imiraba yashenye amato, amazu n’imihanda.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.