Mu gihe abantu bose bakangurirwa kugira no kwita ku isuku yo mu kanwa, hari bamwe mu baturage biganjemo abageze mu za bukuru bavuga ko batabyitaho kuko bumva bireba abakiri bato.
Inzego z’ubuzima zivuga ko umuntu udakora isuku yo mu kanwa ahura n’ingaruka zirimo kurwara indwara zitandukanye zo mu kanwa ndetse bikaba byagera n’aho arwara umutima na cancer.
Bamwe mu baturage b’ingereri zitandukanye biganjemo abakiri bato n’abageze mu zabukuru bavuga ko batabyitaho, umwe mu bageze muzabukuru twaganiriye yagize Ati” Ibyo n’ibyabakiri bato kuko nange kera najyaga nkoresha agati ariko ubu ndashaje kandi n’amafaranga yo kugura umuti w’amenyo sinayabona. “
Nubwo aba baturage bavuga ibi umuganga mu bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, ukora muri service y’indwara zo mu kanwa n’amenyo, Dr Munyaneza Abraham, arasobanura uburyo isuku yo mu kanwa igomba gukorwa ndetse ni ngaruka zigera Ku muntu utayikoze neza uko bikwiye. Ati “Akenshi usanga abantu badasobanukiwe ibijyanye n’uburyo isuku y’amenyo ikorwamo ariko tugira abantu inama yo koza amenyo nibura 2 ku munsi ndetse ubishoboye akanazirenza kuko isuku yo mu kanwa iyo idakozwe neza bituma mikorobe zororoka zigatangira gutembera mu maraso bityo zikaba zagera no ku mutima.”
Uretse kuba kutagira isuku mu kanwa bitera uburwayi bw’amenyo, ishinya ndetse no kunuka mu kanwa; ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo isuku yo mu kanwa ititaweho bishobora gutera indwara y’umutima, ndetse na cancer .
Mu Rwanda , uburwayi bw’amenyo n’izindi ndwara zo mu kanwa biri mu mpamvu eshanu za mbere zituma abantu bajya kwa muganga nk’ukoi imibare y’inzego z’ubuzima ibigaragaza
Ubushakashatsi bukagaragaza ko 64,9% by’abanyarwanda barwaye amenyo. Muri bo 54,3% ntibigeze bivuza. Naho mu bantu baza kwa muganga buri munsi, 5% baba baje kwivuza indwara z’amenyo nkuko Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC kibitangaza.