Diamond Platnumz utajya wiburira agiye kwibaruka undi mwana

Mu butumwa uyu muhanzi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ahanyuzwa ubutumwa bumara amasaha 24 gusa yagize ati “Ni umwaka mwiza wo kwibaruka undi mwana rwose. Ku bushake bw’Imana”.

Kugeza ubu ntiharamenyakana umukunzi mushya wa Diamond Platnumz baba bagiye kubyarana nubwo benshi bakeka umuhanzikazi Zuchu abereye umuyobozi muri sosiyete ifasha abahanzi ya WCB Wasafi.


Diamond Platnumz w’imyaka 33 yaherukaga kwibaruka umwana muri 2019 wiswe Naseeb Junior yabyaranye na Tanasha Donna Oketch akaba umunyamideli n’umuhanzikazi wo muri Kenya.
Diamond Plutinumz nyuma yo gutandukana na Zari nta mugore bari bamarana igihe kirekire dore ko uwakurikiye Zari ariwe Tanasha ukomoka muri Kenya yahaciye nk’umugenzi wigendera nta gihe kirekire bamaranye.

Abagore babyaranye na Diamond bazwi barimo Hamisa Mobetto, Tanasha Donna ,Zari Hassan (bafitanye abana babiri), undi wiyongera kuri aba ni umugore utuye i Mwanza muri Tanzania.
Diamond ntiyigeze ashaka gutangaza imyirondoro y’uyu mugore mu rwego rwo kwirinda kumusenyera kuko babyaranye asanzwe afite undi mugabo.


Diamond muri iyi minsi yishimiwe n’abafana be biturutse ku ndirimbo ebyiri aherutse gushyira hanze bavuga ko yagarutse ku mwimerere we w’indirimbo zatumye amenyekana mu ntangiro z’umuziki we nka ‘Nitarejea, Kamwambie , Mbagara, n’izindi.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.