Ukraine : Kuki hakenewe ibifaru cyane kurusha izindi ntwaro

Ibifaru bya “Leopard 2” cyangwa “Mwan Abrams” kuri ubu biri kugarukwaho cyane mu ntambara iri kuba hagati y’Uburusiya na Ukraine.
Igifaru cya mbere cya Leopard 2 cyakozwe n’Ubudage, aho iki gihugu cyarangije kwemeza ko kizabyohereza muri Ukraine nyuma y’ibyumweru byinshi by’imishyikirano no gutinda gufata icyemezo.

Mu masaha make nyuma yo gutangaza ko Ubudage buzohereza ibifaru 14 byo mu bwoko bwa Leopard 2 muri Ukraine, Amerika yavuze ko izohereza kandi ibifaru 31 byo mu bwoko bwa M1 Abrams muri Ukraine.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yishimiye aya matangazo yombi, yagize ati: “Iyi ni intambwe y’ingenzi igana ku ntsinzi.”
Muri rusange, Ukraine iteganya kwakira nibura ibifaru 100 bizava mu Burayi. Bikaba biteganijwe ko bizagira uruhare runini mu kugaruza ibice byigaruriwe n’ Uburusiya.

Ni ikihe gishya ibi bifaru bije gukora?
Ibihugu bigera kuri 30 byatanze ubufasha bwa gisirikare muri Ukraine kuva Uburusiya bwagaba ibitero muri Gashyantare umwaka ushize.
Ariko, kuriyi nshuro bose batanze ibifaru byo mu bwoko bwa T-72, byari bimaze imyaka 30 kuva mugihe cy’abasoviyeti kandi no muri Ukraine byari bihari.
Byongeye kandi, Polonye, Silovakiya na Repubulika ya Ceki byohereje ibindi bifaru 200 byo mu bwoko bwa T-72 muri Ukraine.

Ariko kuva intambara yakwiyongera, cyane cyane mu mezi make ashize, Perezida wa Ukraine, Zelensky yasabye Uburengerazuba kumuha ibifaru n’imbunda bigezweho. Avuga kandi ko byibura Ukraine ibonye ibifaru 300, ishobora gutsinda ingabo z’Uburusiya no kugarura uturere twigaruriwe.

Ni ukuvuga ibifaru n’imodoka zitwa ibibunda biremereye bishobora kurasa misile kure, kandi bigasenya n’ibifaru by’umwanzi.

Syed Mahmud Ali, impuguke mu bya gisirikare akaba n’umwarimu muri kaminuza ya Malaya i Kuala Lumpur, muri Maleziya, avuga ko ubu mu gihe cy’intambara yiyongereye, ibifaru bigezweho bya Leopard 2 na M1 Abrams bizafasha Ukraine guhangana n’Uburusiya.

“mu gihe bizaba biri gukoreshwa n’abantu bahuguwe nezandetse bakazahabwa ibikoresho byose bikenewe birashoboka cyane ko bizabafasha guhangana n’Uburusiya.”
Bwana Ali avuga kandi ko abayobozi b’ibihugu by’iburengerazuba bafite ubwoba ko ingabo z’Uburusiya zishobora kugaba igitero kinini mu gihe cy’itumba, kandi iki gihe intego yo kubaha ibifaru ibyo rero bikaba byakwangiza umupango wabo.
Kubwibyo, kohereza ibifaru muri Ukraine muri iki gihe birakenewe ukurikije politiki n’ibya gisirikare.

Ni ibifaru bingahe Ukraine izakira kandi ryari?
Ukraine ntabwo izabona ibifaru 300 ivuga ko ikeneye ngo itsinde intambara. Ariko umunyamakuru wa BBC, Jonathan Beal, atekereza ko niyo yabona ibifaru 100 biturutse mu Burengerazuba bishobora kuzana impinduka nini ku rugamba.
Mbere na mbere, Ubwongereza bwatangaje ko buzohereza ibifaru14 byo mubwoko bwa Challenger 2 i Kiev. Ibi bifaru nabyo bikaba bifite ubushobozi bukomeye ku rugamba

Ubudage bwavuze kandi ko buzabaha ibifaru byo mu bwoko bwa Leopard 14, byoroshye kubikoresha birihuta kandi bikoresha amavuta macye cyane.

Amerika kandi nayo yemeye kuzatanga ibifaru 31 byo mu bwoko bwa M1 Aburamu.

Icyakora, kubera ko Ubudage bwemeye gutanga ibifaru bya Leopard 2, ntakizabuza ibindi bihugu by’Uburayi kohereza ibi bifaru muri Ukraine. Kuberako hari Leopard zigera ku bihumbi 2 mu bihugu byinshi byo mu Burayi.
Byakorewe mu Budage kandi uruhushya rwo kohereza hanze narwo ruri mu ntoki zabo. Hagati aho, Polonye yavuze ko usibye Leopard, bazohereza ibindi bifaru byo mu gihe cy’Abasoviyeti 50-60 muri Ukraine.
Ariko, bishobora gufata amezi menshi kugirango ibyo bifaru bigere kurugamba. Abahanga bavuga ko Amerika izagura ibishya n’abashoramari bigenga hanyuma ikabyohereza. Ntabwo izabaha ibifaru yari ibitse.
Ibifaru bya Leopard 2 biteganijwe ko bizagera mu mezi abiri cyangwa atatu.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.