Dore ibyo kurya ugirwa inama yo kwitwararikaho mu gihe uri gufata imiti


Kimwe mu bibazo abantu bakunze kubaza ni ukumenya niba ntakibazo kunywa inzoga mu gihe uri ku miti. Ariko hari ibindi binyobwa byinshi n’ibiryo byo kwirinda tugomba kumenya.
Ibyo turya kandi tunywa bishobora kugira ingaruka cyane ku miti turi gufata niyo mpamvu tugirwa inama zo gusoma amabwiriza yo gufata imiti.

Kimwe n’ibiryo, imiti nayo ikora urugendo rurerure mu mu mubiri w’umuntu. ibiryo bimwe na bimwe bishobora kongera ubukana bw’imiti ibindi bikabugabanya. Ibyo byose rero ugasanga ni bibi ku mikorere y’imiti.


Inzoga
Imiti imwe n’imwe, nka antihistamine na antidepressants, itera gusinzira cyane inzoga rero hano zishobora kongera ubukana.
Ariko, gukoresha inzoga n’imiti icyarimwe bigira ingaruka zirimo na za allergie.
Iyo inzoga zimaze kugera mu mubiri, bikora uburozi bwitwa acetaldehyde, umubiri ubusanzwe ukaba ufite ubushobozi bwo gukuramo ubu burozi rero hari imiti imwe n’imwe ituma umubiri unanirwa guhangana n’ubu burozi . ibyo rero bikaba bigira ingaruka zirimo kubira ibyuya bikabije, gutera cyane k’umutima ndetse no kuruka.


Umuzabibu
Bitewe n’ikinyabutabire kiba mu mizabibu kitwa furanocoumarin bituma kuyikoresha mu gihe uri ku miti bigira ingaruka zitandukanye, nkaho kenshi ijya yongera ubukana bw’imiti yo guhangana n’umuvuduko w’amaraso.
Imizabibu cyangwa ikirahuri cy’umutobe w’imizabibu bishobora kongera ingaruka z’indi miti igabanya cholesterol inshuro 13. Ibi bivuze kandi kwiyongera k’ingaruka ziterwa n’imizabibu mu gihe uri ku miti.

Amacunga

Amacunga ya Seville n’imbuto za pomelo nabyo birimo furanocoumarin. Icunga risanzwe ntabibamo, ariko rimwe na rimwe  nayo ashobora kugira ingaruka ku miti.

Imboga rwatsi
Imboga rwatsi nka keleti, broccoli, epinari, chard, flaxseeds, n’amwe mu mavuta y’imboga arimo vitamine K. Iyi vitamine ifasha amaraso kuvura.
Ariko, niba urimo gufata imiti igabanya kuvura kw’amaraso urumvako izo mboga zavuzwe hejuru zigabanya ubukana bw’iyo miti.
Ubu bukaba ari ubushakashatsi bwakorewe ku murwayi wanyweye icyayi kinshi cyo mu bwoko bwa thé vert.
Gusa abaganga ntabwo bakugira inama yo kureka imboga rwatsi ahubwo bakugira inama yo kuzifata ku kigero gito kugirango Vitamine K itarenga urugero.


Icyayi n’ikawa
Mu kuvura indwara y’ amaraso make, icyayi, ikawa, amagi, amata n’ibikomoka ku mata ntibigomba gukoreshwa amasaha abiri mbere na nyuma yo gukoresha ibinini bya sulfate.
Ibi bigabanya kwinjiza fer mu mara.
Ni ngombwa gufata iyi miti mbere yo kurya ikintu icyo aricyo cyose, ukayifata hamwe n’umutobe wa orange cyangwa intungamubiri ya vitamineC. Ibi bikaba ari ibyavuye mu bushakashatsi bwa BBC ishami ry’igiswahili.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *