Pariki ya Nyungwe ifite umwihariko mu mashyamba agaragara muri Afrika kubera ko itsitse kandi ikaba igaragaramo amoko 30 y’inyoni atagaragara ahandi muri Afrika.
Uyu mwihariko wa Nyungwe watumye itagaragaramo inzovu byatewe na ba rushimusi bakunda guhiga inyamaswa muri pariki zitandukanye, bamwe bazica bashaka kuzirya, abandi bazigurisha bashakamo amafaranga ndetse hakaba n’abazica bashaka kuzifashisha mu buvuzi gakondo kubera ko ritsitse.
Mu kiganiro n’Umuyobozi wa pariki ya Nyungwe Niyigaba Protais yagize ati: “Pariki ya Nyungwe ifite umwihariko mu mashyamba yose aboneka muri Afrika kuko iratsitse kandi tuyisangamo amoko 30 y’inyoni atagaragara ahandi ariko dufitemo amoko y’inyoni agera kuri 322. “
Muri Nyungwe ntabwo hagaragara inyamaswa z’inkazi kuko inyinshi uzasanga zikunda kuba mu ahantu higanje umukenke. Zimwe muri izo twavuga intare, ingwe, Imbogo n’izindi ariko bitabujije ko n’inzovu zaba mu cyanya kiganjemo umukenke.
Ubuyobozi bwa pariki ya Nyungwe buvuga ko bwashyize imbaraga mu guhangana na barushimusi ndetse n’abahigi kuburyo igihe inzovu zizaba zageze muri iri shyamba bizeye umutekano wazo. Hari umushinga urimo kwigwa ko muri 2026 inzovu zazaba zagauwe muri pariki ya Nyungwe. Inzovu ya nyuma yapfuye mu mwaka w’1999 yishwe na ba rushimusi.