Ubushakashatsi : Kuki abantu benshi bapfa bitunguranye mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Igikorwa cyo guhuza ibitsina kirashimisha, kandi ni kuva na kera uko ibisekuru bisimburanywa haba abagabo cyangwa abagore bose bisanga muri icyo gikorwa.

Gusa na none n’ubwo ari igikorwa gishimisha impande zombie hari igihe birangira bibyaye urupfu rutunguranye hamwe no kuba abahuriye mu gikorwa bashobora kwanduzanya indwara zitandukanye.

Umugabo asho gupfa ari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kimwe n’uko n’umugore ashobora gupfa hamwe bijya biba ugasanga benshi batunguwe rimwe na rimwe bagakeka ko habaye ihohotera rishingiye ku gitsina.

Nubwo bamwe bavuga ko ari ibintu bisanzwe , abandi bakunze kuryozwa ibyabaye, cyane cyane abakora imibona itemewe.
Ariko inzobere mu buvuzi zasobanuye ibintu bishobora gutera umuntu gupfa muri icyo gikorwa, haba ku bagore cyangwa ku bagabo.

Ibi bikurikira n’ibintu bitatu bishobora gutera umuntu gupfa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

1.Kunywa ibiyobyabwenge:
Abagabo bakunze gukoresha imiti gakondo cyangwa ibyatsi kugirango bibafashe kugira imbaraga muri icyo gikorwa. Abandi bavanga n’inzoga, bizera ko bibafasha kongera imbaraga z’abagabo bityo bakabasha kuryamana n’abagore barenze umwe.

Rimwe na rimwe, abagabo bamwe banywa itabi, nibindi biyobyabwenge kugirango bongere imbaraga z’abagabo. Ibi ntabwo byemejwe na siyansi ariko nibyo abantu bakora.
Icyo batazi n’uko iyi miti irimo imiti yitwa “Nitrate”, ishobora gutera umuvuduko ukabije wamaraso kandi igatera urupfu rutunguranye mugihe cy’igikorwa.

2. Indwara z’umutima:
Ibibazo by’ubuzima ntabwo ari ikintu cyakwirengagizwa mu gihe cyo gusangira urukundo
Umuntu ufite ’indwara z’umutima ashobora gupfa mu gihe cyo guhuza ibitsina kuko umutima we uba ukora cyane kuruta uko byari bisanzwe
Impamvu zikunze gutera indwara z’umutima, cyane cyane ku bagore barengeje imyaka 50 n’abagabo barengeje imyaka 40, ni umuvuduko ukabije w’amaraso, itabi, diyabete, inkorora n’izindi ndwara.

Indi mpamvu itera indwara z’umutima ni imihangayiko.
Ubushakashatsi bwerekana ko indwara z’umutima mugihe cy’imibonano mpuzabitsina zikunze kugaragara ku bagabo kurusha abagore.
Ariko igikorwa cyo guhuza ibitsina ni imbarutso idasanzwe yo gutera umutima.
Ubushakashatsi bwakozwe na Sumeet Chugh umuhanga mu bijyanye n’indwara z’umutima bwagaragaje ko mu isaha imwe abantu 34 muri 4,557 bakoze imibonano mpuzabitsina bagize ibibazo 32 muribo ni abagabo.

3. Gukoresha cyane imiti yongera akanyabugabo.
Umuti wa Viagra wagurishijwe mu maduka atandukanye ku isi, hagamijwe gufasha abagabo, cyane cyane abafite ibibazo byo kutagira ubushake , kugira ngo bagarure ubushobozi bwabo. Abahanga bavuga ko uyu muti ugomba gutangwa na muganga hamwe na ibipimo nkenerwa ukurikije ikibazo cy’ubuzima bw’uwukoresha.

Ariko kubera ko iboneka byoroshye , bamwe mu basore n’abagabo bagiye bayigura uko bishakiye muri farumasi kandi bakabikoresha kugirango bahaze abakunzi babo.
Abahanga bavuga ko gukoresha iyi miti bidakwiye bishobora gutera ibibazo by’umutima bityo bikaba bishobora guteza urupfu mu gihe cy’igikorwa.

Src: BBC Swahili news

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *