Mu giterane Mudende shima Imana cyabaye mu mpera z’iki cyumweru dusoje imiryango 30 y’abasigajwe inyuma n’amateka yaremewe ihabwa ibikoresho byo munzu, n’ibindi by’ibanze.
N’igiterane cyahuje amatorero yose akorera mu murenge wa Mudende ho mu karere ka Rubavu cyari gifite intego yo kuremera abatishoboye hibandwa kubasigajwe inyuma n’amateka.
Kariba Antoine, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge avuga ko aba basigajwe inyuma n’amateka hakusanyijwe ibihumbi 600 Frw byo kubashakira ibikoresho by’ibanze, ndetse ko ari urugendo bazakomeza kubaherekezamo.
Ati “N’igikorwa twateguye tugamije kuremera abatishoboye hibandwa kubasigajwe inyuma n’amateka batishoboye, aho hari imiryango 30 yatujwe igiye gushakirwa ibikoresho by’ibanze, kandi twishimiye uruhare amatorero n’amadini byagize kuko twakusanyije ibihumbi 600 Frw, kandi twizeye ko n’andi asigaye ngo dukusanye Miliyoni twiyemeje tuzabigeraho.”
Kariba akomeza avuga ko nyuma yo kubabonera aho baba, bakabashakira n’ibikoresho by’ibanze birimo ibiryamirwa (matela n’amashuka) babashije no kubabonera ibikoresho by’isuku n’ibyo kwifashisha bateka, bakaba bazakomeza kubaherekeza muri uru rugendo babafasha kubona amatungo magufi, yo kubaha ifumbire.
Kariba avuga ko bazakomeza urugendo rwo kwigisha abahawe ibi bikoresho kugira ngo babashe kubisigasira kandi bitume n’ubuzima bwabo buhinduka.
Imiryango igera kuri 30 izafashwa kubona amatungo magufi gusa haracyari urugendo rurerure rwo gufasha imiryango yose y’abasigajwe inyuma n’amateka batishoboye.
Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo muri uyu murenge bahawe ibi bikoresho bavuga ko bashimira abakirisitu bo muri uyu murenge babazirikanye, bakavuga ko bazabasha gusigasira ibyo bahawe barinda ko byakwangirika, n’ubwo bavga ko nabo igihe kigeze ngo batangire bahabwe Girinka nk’uko bamwe muri bo bafata VUP.
Mu murenge wa Mudende habarurwa imiryango 109 y’abasigajwe inyuma n’amateka batishoboye bakaba bafashije bahereye ku miryango 30 ariko biteganyijwe ko uko ubushobozi buzagenda buboneka n’abandi bazafashwa.







