Mu Murenge wa Kigembe mu Karere ka Gisagara, hari bamwe mu baturage bibaza impamvu bamaze imyaka irenga 10 bakoze ku kigonderabuzima cy’Agahabwa ariko kugeza magingo aya bategereje ko bahembwa amaso ahera mu kirere bakifuzako bafashwa bakishyurizwa amafaranga yabo.
Ni ikibazo aba baturage bagaragaza ko gisa n’icyirengagizwa ngo kuko babigejeje ku buyobozi ariko ntagisubizo bigeze bahabwa.umwe mubaduye aya makuru yagize Ati “Twarahakoze kuva mu mwaka wa 2012 kugeza nanubu kuko twageze no mu karere ariko ntibagira icyo badufasha. Abayobozi baraza abanda bakagenda mbese amaso yaheze mu kirere.”
NTIYAMIRA MUHIRE David Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa kigembe, yemeza ko ari ikibazo kimaze iminsi gusa ngo abaturage bategereze bihanganye, Ati” Nibyo koko turabizi bamaze igihe batarahembwa ariko nibategereze bihanganye kuko rwiyemezamirimo wabambuye turi kumukurikirana.”
Mu kugerageza kumenya niba ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buzi iki kibazo, twegereye Habineza Jean Paul, Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukukungu, atubwirako agiye kubaza ubuyobozi bw’umurenge akamenya uko giteye. Ati” Reka mbanze nshake amakuru mu murenge.”
Hashize igihe kitari gito Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya amasoko gisaba abaturage kujya bakiregera ba rwiyemezamirimo babambura kugirango kibafatire ibyemezo birimo no kubaheza ku masoko ya Leta.
Gusa aba baturage bo mu karere ka gisagara bo bakomeje kwibaza impamvu bagaragaje ikibazo cyabo ariko ubusabe bwabo bukaba bukomeje gukerenswa n’ubuyobozi ibyo bavugako bubumvira ubusa. nubwo ubuyobozi bw’akarere bwo busa n’ubuhakana ko buzi iki kibazo.