Nyuma y’ibyumweru bike Perezida wa Amerika yohereje umuburo ku Bushinwa kuri Tayiwani, guverinoma ya Beijing yatanze igisubizo gikomeye kurusha ikindi gihe cyose.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na guverinoma y’Ubushinwa rivuga ko “buzatsinda igerageza iryo ari ryo ryose” ryo gushaka ubwigenge muri Tayiwani.
Muri iki cyumweru, Minisitiri w’ingabo w’Ubushinwa, Jenerali Wei Feng, na we yashinje Amerika gusubiza inyuma ubwigenge bw’iki kirwa, avuga ko Amerika “yarenze ku masezerano yari yarahaye Tayiwani” kandi ko “yivanga” mu bibazo by’Ubushinwa.
Jenerali Wei Fenge ubwo yavugaga mu nama y’umutekano muri Aziya yabereye muri Singapuru yagize ati: “Reka mvuge neza, nihagira ugerageza gutandukanya Tayiwani n’Ubushinwa, ntituzatinda kujya ku rugamba.”
Yakomeje agira ati: “Tuzinjira mu ntambara aho ibintu byose byazimiye kandi tuzarwana kugeza imperuka. Iyo ni yo nzira yonyine yugururiwe Ubushinwa.”
Amagambo akomeye yavuzwe na Minisitiri w’ingabo w’Ubushinwa yakurikiye ubutumwa bwa Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden, aherutse kugeza mu Bushinwa, aho yavuze ko “bukina umukino uteje akaga” igihe buzaba butangiza indege zabwo mu kirere hafi ya Tayiwani.
Icyo gihe Biden yarahiye ko Amerika izarengera icyo kirwa mu buryo bwa gisirikare nibaramuka batewe.
Reka tugereranye imbaraga z’ibi bihugu byombi bikomeye ku Isi.
Leta zunz’ubumwe z’ Amerika

Amerika ifite abasirikare miliyoni 1.4. Mu gihe bivugwa ko abasirikare barwanira mu mazi 346.200.
Muri rusange, igisirikare kirwanira mu mazi cy’Abanyamerika gifite amato 296.
Ingabo zirwanira mu kirere muri Amerika ni ishami rya serivisi ry’ingabo zifite ubumenyi buhanitse mu ntambara yo mu kirere. Yashinzwe muri Nzeri 1947, hashingiwe ku itegeko ry’umutekano w’igihugu ryo mu 1947, kandi icyo gihe yari rimwe mu mashami mashya y’igisirikare cy’Amerika.
Indege nyinshi mu ndege zirwanira mu kirere ni F-16C Falcons, muri zo harimo 783.

Ingabo zirwanira mu kirere z’Amerika zari zifite indege 4.100 ziteguye kurwana. Byongeye kandi, Ingabo zifite misile 400 zo mu bwoko bwa ballistique zishobora kurasa ku mugabane umwe ujya ku wundi.
Umubare w’abakozi bashinzwe umutekano muri Minisiteri y’ingabo z’Amerika wagumye uhagaze kuva mu 1995. Mu 2020, ingabo z’ingabo zari 795.955.
Isuzuma ryakozwe n’ikinyamakuru Business Insider kivuga ku rubuga rwa Statista mu 2022 rivuga ko Ubushinwa ari cyo gihugu gifite abasirikare benshi ku isi, abasirikare bayo bagera kuri miliyoni 2.18.
Mu Kwakira 2019, Ubushinwa bwakoze imyitozo ya gisirikare iheruka.
Yari ihagarariwe n’ingabo z’abasirikare 15.000, ibikoresho bya gisirikare 580 n’indege 160 z’intambara.
Ubushinwa

Ikigo mpuzamahanga gishinzwe ubushakashatsi ku mahoro cya Stockholm kivuga ko Ubushinwa ari igihugu cya kabiri mu gukoresha ingengo y’imari mu gisirikare , gikoresha miliyari 261 z’amadolari buri mwaka.
Ubushinwa ni igihugu cya 3 mu kugira indege za gisirikare gya gatatu ,bufite indege 3,210.
Amakuru yatangajwe na Global Firepower, urubuga rugereranya imbaraga za gisirikare z’ibihugu byo ku isi, Ubushinwa bufite ibifaru3,200 n’imodoka z‘intambara 33.000.
Ubushinwa bufite imodoka zo kurasa misile 2,650., Ubushinwa bufite kandi amato 777 yubwoko butandukanye. Ifite kandi amato 36 azwi ku izina rya Destroyer.