Rubavu: Umwana ukekwaho kwiba yafatanwe ibihanga by’inka bibiri

Umwana w’imyaka 16 wo mu karere ka Nyabihu yafatiwe mu karere ka Rubavu ahetse ku igare ibihanga by’inka bibiri bikekwa ko zibwe. 

Uyu mwana twahinduriye izina tukamwita (Gahungu) ni uwo mu kagari ka Myuga, umurenge wa Kabatwa nu karere ka Nyabihu asanzwe ari umunyonzi aho yari abitwaye ku igare.

Amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko yafatiwe mu murenge wa Kanzenze, akagari ka Kirerema kuri uyu wa 05 Gashyantare 2023, mu masaha ashyira saa munani z’amanywa.

Nkurunziza Faustin, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanzenze uyu mwana ukekwaho ubujura yafatiwemo yahamirije Rwandanews24 aya makuru.

Ati “Nibyo koko yafashwe biturutse ku makuru twahawe n’abaturage ko batwaye inyama mu buryo butemewe kuri ubu akaba afunzwe mu gihe iperereza rigikomeje.”

Nkurunziza akomeza avuga ko yafatanwe ibihanga bibiri by’inka z’amagaju biri mu mufuka abitwaye ku igare bigizwemo uruhare n’inzego zibanze zifatanyije niz’umutekano.

Nkurunziza kandi avuga ko kurwanya ibyaha bisaba guhora abantu bo kubikumira bari maso agasaba abaturage kurya ibyo bavunikiye aho kumva ko bazatungwa no kwiba.

Rwandanews24 yamenye amakuru ko nyiri izi nka zari zibwr yabonetse akavuga ko inka zibwe kuwa 03 Gashyantare 2023, akaba asanzwe ari umuturage wo mu murenge wa Bugeshi.

Ikindi Rwandanews24 yamenye n’uko Karekezi Augustin uvuga ko yari asanzwe ariwe nyir’izi nka zabazwe yazibiwe muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo muri locarite ya Chegera, Gurupoma ya Buhumba.

Uwafashwe akekwaho ubujura bw’inka kuri ubu kikaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanzenze.

Yafatanwe ibihanga by’inka bibiri bikekwa ko zibwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *