Rubavu: Ukekwaho kwiba bamurashe isasu rimwe ahasiga ubuzima

Umusore ukekwaho kwiba utarabasha kumenyekana imyirondoro ye yarasiwe mu karere ka Rubavu ahasiga ubuzima.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuwa 04 Gashyantare 2023, mu masaha ashyira saa kumi z’umugoroba, bibera mu murenge wa Gisenyi, akagari ka Nengo ho mu mudugudu wa Nyaburanga.

Abageze aho ibi byabereye babwiye Rwandanews24 ko byabaye mu masaha ya kare, ubwo Abajura 2 bategaga Byiringiro Dany uri mu kigero cy’imyaka 23 arimo ataha.

Tuyishime Jean Bosco, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi yahamije aya makuru.

Ati “Amakuru n’impamo yarashwe ubwo we na mugenzi bari bamaze kwambura terefone umusore wari utashye maze mugenzi we akayirukankana undi bagasigara bagundagurana akamutema ku rutoki, nta byangombwa yari afite ngo hamenyekane imyirondoro ye.”

Tuyishime akomeza avuga ko uyu musore yatabaje maze Polisi ihageze iki gisambo gishaka kubarwanya gikoresheje icyuma cyari gifite bahita bakirasa iry’umutwe kihasiga ubuzima.

Tuyishime yaboneyeho gusaba abaturage kutishora mu bujura bagakura amaboko mu mifuka bagakora kuko harimo ababiburimo ubuzima, abaturage bumve ko inzego z’umutekano ziri maso zifatanyije n’irondo ngo zihashye ubujura.

Umurambo w’ukekwaho ubujura wahise ujyanwa mu bitaro bya Gisenyi.

Muri aka karere ka Rubavu kandi mu mpera za Mutarama mu murenge wa Rubavu byabaye ngombwa ko Inzego z’umutekano zirasa mu kirere kugira ngo hafatwe abakekwaho ubujura.

Ibiro by’akarere ka Rubavu

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *