Abakorera ingendo nyobokamana i Kibeho ku butaka butagatifu mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko amazi y’umugisha bavoma ku isoko ya Bikira Mariya, abavura indwara zitandukanye ziba zarananiranye kwa muganga.
Mu kabande kari munsi y’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho mu Kagari ka Kibeho, mu Muduguru wa Sinayi niho hari isoko y’amazi, abakirisitu gatolika bita amazi y’umugisha y’isoko ya Bikira Mariya.
Bamwe muri bo bemeza ko aya mazi bayavoma iyo baje hano i Kibeho, bakayanywa akabavura indwara zitandukanye kandi iyo bayatahanye bakayabika mu nzu yirukana amashitani. Umwe mubo twaganiriye witwa Kayitesi Ati “ Ariya mazi ya Bikira Maliya ni meza cyane kuko nkanjye nihereyeho nayanyweye mfite ikiazo cyo munda narivuje byaranze ariko narayanyweye mpita nkira gusa nyine bisaba kuakoresha ufite ukwizera.”
Musenyeri wa Diyoseze Gatolika ya Gikongoro, Celestin HAKIZIMANA, na we yemeza ko akunze kwakira ubuhamya bw’abantu benshi bavuga ko amazi y’isko ya Bikira Mariya yabakijije indwara zitandukanye. Ati “ Ubuhamya nibwo ku bantu babyiboneye jyewe ubwange nzi abantu benshi banyweye aya mazi akabakiza rwose, kandi bagiye bagaruka bagatanga ubuhamya.”
Muri ako kabande kandi haboneka itaka ry’ibumba naryo bemeza ko ryahawe umugisha na Bikira Mariya, kuko iyo barwaye indwara ku ruhu baryisiga bagakira.
I Kibeho hamaze kumenywa n’abaturuka ku Isi hose kuko Kiliziya Gatolika yemeje ko Bikira Mariya yabonekeye abakobwa batatu bahigaga mu ishuri ryisumbuye kuva tariki 28 Ugushyingo 1981 no mu 1982 aho yagiye abaganiriza inshuro irenze imwe.
Abakobwa batatu barimo Alphonsine Mumureke, Nathalie Mukamazimpaka na Marie Claire Mukangango batangiye babonekerwa na Bikira Mariya bari mu kigo bigagamo i Kibeho.
