Abanywa inzoga za make bakunze kwita Dundubwonko baratabaza

View Post

N’ubwo Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuzirange mu Rwanda , RSB, kivuga ko gikora igenzura ku binyobwa kiba cyahaye icyemezo cy’ubwo buziranenge, bamwe mu baturage bavuga ko hari zimwe mu nzoga zifite icyo cyemezo banywa zikabagirho ingaruka ku buzima bakibaza niba zarapimwe neza.

Bamwe mu bo twasanze hamwe muhacururizwa inzoga z’urwagwa rupfundikiye mu macupa bakunze guhimba amazi nka akayuki ,dunda ubwonko ,cungumuntu n’ayandi mazina , bahamya ko arirwo babasha kwigondera kubera ubushobozi buke kuko ngo rugura amafaranga make ugereranyije n’izindi nzoga.

N’ubwo ku macupa ngo babonaho icyemezo cy’uko rufite ubuzirange,bakomeza bavuga ko babukemanga ngo kuko rubagiraho ingaruka ku buzima, ibituma bavuga ko bashobora kuba bitwaza icyo cyemezo bakabaha ibikwangari. Umwe mubo twaganiriye witwa Niragire yagize Ati “ Ingaruka zo ntizabura kuko ubu tuvugana nange meze nabi kujya kwihagarika n’ikibazo ndetse benshi muri twe usanga dususumira mbese dukeka ko nyuma yo gupimisha ubuziranenge basigara badutuburira.”

Usibye aba, hari n’abagore bavuga ko abagabo babo iyo bazinyweye batabasha gutera akabariro neza.

Mu gushaka kumenya niba ibivugwa n’aba baturage aribyo twegereye ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gitsura ubuzirange mu Rwanda RSB tubabaza niba nyuma yo gutanga icyemezo cy’ubuziranenge bakomeza gukurikirana ugihawe. ,baduhamiriza ko babikurikirana ndetse banasaba abaturage kujya babaha amakuru y’aho babonye ibicuruzwa bidafite icyo cyemezo .

Raymond Murenzi umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gitsura ubuzirange mu Rwanda RSB Ati “ Yaba ari ku ruganda haba ari no ku isoko buri mezi 3 dukora ubugenzuzi ariko bitabujijeko hari umuturage ugize andi makuru amenya yatumenyesha.”

Izi nzoga zigura amafaranga y’u Rwanda atarenze 300 gusa ,hari abavuga ko arinayo soko y’urugomo n’ubujura,amakimbirane yo mumiryango ngo kuko zongera ubusinzi kandi ngo abazinywa ntakindi babasha kwikorera


Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.