Menya bimwe mu bitera kubabara umutwe w’uruhande rumwe n’uburyo wabyirinda(Migraine)

Abantu batandukanye bakunze gutaka umutwe, abandi nabo bakavuga ko barwaye umutwe udakira, cyangwa ubarira uruhande rumwe aribyo bita Migraine

Indwara yo kuribwa n’umutwe iterwa n’impamvu zitandukanye, ariko umuntu ashobora kwirinda.

Amakuru dukesha urubuga rwa Doctissimo avuga ko kurwara umutwe bishobora guterwa n’imitsi yo mu gahanga iba itameze neza, ndetse no mu gice cy’umutwe, bishobora kandi guturuka ku ruherekane rw’imiryango bigatangira hagati y’imyaka 10.

Indi mpamvu ishobora gutera kubabara umutwe harimo kujya mu mihango kw’abagore, guhangayika, umunaniro ukabije, kugira ikibazo cyo kubura ibitotsi, gukora imyitozo ngororamubiri irengeje urugero cyangwa no kutayikora.

Migraine cyangwa mu kinyarwanda umutwe w’uruhande rumwe ni indwara yo kubabara umutwe igihande kimwe cyane cyane mu misaya cyangwa mu gahanga rimwe na rimwe.Iyo bikomeje bishobora no gufata mu bikanu.
Si aho gusa kuko uwarwaye uyu mutwe aba yumva umeze nk’uwasadutsemo kabiri ku buryo igice kirwaye n’ikizima aba yumva bimeze nk’ibyatandukanye
Iyi ndwara yibasira cyane abafite imyaka hagati ya 10 na 45, bitabujijeko n’abandi bashobora kuyirwara. Ikindi nuko yibasira abagore kurenza abagabo nanone ikibasira abagore batwite kurenza abadatwite.

Nyamara kandi hari ibyo wakora ugahangana n’iyi ndwara udafashe imiti.
Gutuza, kuruhuka bihagije, kwirinda inzoga nyinshi, urusaku n’urumuri byinshi no guhindura imirire, bizagufasha guhangana n’iyi ndwara.


Ibyo kurya byagufasha
Mu gihe urwara migraine uri mu mihango cyangwa uri gufata imiti irimo imisemburo, ni byiza kurya imbuto n’imboga. Ibi bibamo estrogen y’umwimerere ikaba ibuza ikorwa rya estrogen mu mubirir ariyo ntandaro ya wa mutwe
Amafi akungahaye ku binure bya omega-3. Nubwo amafi hafi ya yose agira ibi binure ariko abikungahayeho cyane ni mackerel, salmon na herring. Gusa ukibuka ko niba utwite utemerewe mackerel kubera irimo mercure nyinshi
Ikawa nubwo ishobora gutera migraine, nyamara iyo wamaze gufatwa na migraine iturutse ku kindi kintu kunywa agakombe cyangwa tubiri tw’ikawa bishobora kugufasha kugabanya uburibwe, ariko ukibuka ko ikawa itanyobwa mu masaha yegera kuryama kuko ari umwanzi w’ibitotsi
Tangawizi nayo irafasha ndetse cyane. Nta kindi ni ukuyishyira mu mazi yo kunywa, mu cyayi cyangwa ukundi

Kugeza ubu igitera iyi ndwara nyamukuru ntikizwi ariko Ubushakashatsi bugenda bwerekanako ifitanye isano n urwungano rw imyakura (nervous system), n’ubwonko biba bitari gukora ku buryo bwiza ndetse imitsi ijyana mo amaraso ikarega.
Gusa hari ibyagaragajwe ko byongera ibyago byo kurwara iyi ndwara.Muri byo twavuga ;
• Impinduka mu misemburo iyo umugore ari mu kwezi kwe cyangwa akoresha uburyo bw’ibinini mu kuboneza urubyaro
• Kudasinzira bihagije
• Urusaku rwinshi igihe kinini
• Urumuri rwinshi cyane cyane iyo ari amatara y’amabara anyuranye cyangwa yaka yongera azima nk’ibinyoteri, urugero ni amatara yo mu tubyiniro
• Kunywa inzoga ukarenza
• Kutarya ugasonza cyane
• Ibintu bifite umuhumuro winjira mu mazuru nk’imibavu cyangwa risansi ndetse n’amavuta amwe n’amwe, ayo tuvuga ngo arapika
• Kunywa itabi cyangwa guhumeka umwotsi waryo
• Guhangayika no kudatuza.

Abaganga bagira inama abafite ikibazo cyo kubabara umutwe kuruhukira ahantu hatari urusaku, hatari urumuri rwinshi.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *