Mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, haravugwa impanuka idasanzwe y’ubwanikiro bw’ibigoro, bwagwiriye abaturage, aho bivugwa ko hari benshi bahasize ubuzima.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Gashyantare 2023 mu Kagari ka Gasagara muri uyu Murenge wa Rusororo.
Umuturage wo muri aka gace, yabwiye RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko ubu bwanikiro bw’ibigiro bwagwiriye abahinzi bari baje mu mirimo yo kwanika umusaruro wabo nka koperative.
Yagize ati “Ejo hashize bari babisaruye, uyu munsi rero bari bazindutse bajya kubyandika, ubwanikiro burabagwira.”
Uyu muturage kandi yavuze ko hari amakuru avuga ko abahitanywe n’iyi mpanuka babarirwa hejuru y’icumi (10).
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasagara, Byukusenge Valentine yavuze ko iyi mpanuka yabaye mu gitondo ahagana saa mbiri.
Uyu muyobozi wari uri kwegeranya imibare y’abahitanywe n’iyi mpanuka, yavuze ko ahuze cyane ariko ko hari abaturage koko bahasize ubuzima.
Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze kandi buvuga ko ubu bwanikiro bushobora kuba bwaguye kubera kuremererwa n’ibigori byari bimaze gushyirwaho n’aba baturage, bigatuma uyu musaruro ndetse n’ibiti byari bibwubatse bibagwa hejuru kuko bari bakirimo.
Gasabo : Benshi baguye mu mpanuka y’ubwanikiro bwabagwiriye
