Uburengerazuba: Urubyiruko ruratanga icyizere cyo kuzavamo intwari

Ku Gicumbi cy’Intwari z’Imena i Nyange mu karere ka Ngororero ahizihirijwe ku rwego rw’akarere ka Ngororero umunsi mukuru w’Intwari z’Igihugu uba tariki 1 Gashyantare buri mwaka havugiwe amagambo asingiza ibikorwa by’urubyiruko ndetse bamwe mu ba bigarutseho bavuze ko u Rwanda rurimo kubyirura intwari mu gihe kiri imbere kabone n’ubwo nta rugamba rw’amasasu rugihari.

Ibi byagarutsweho kandi n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’iburengerazuba, Uwambajemariya Florence mu birori byo kwizihiza umunsi w’intwari mu karere ka Ngororero.

Ati “Ibikorwa by’urubyiruko biratanga icyizere ko nabo batangiye kuba intwari kandi bazakomeza kuba zo mu bihe biri imbere, mwabonye ko baremeye umurinzi w’igihango bakamuha inka hano muri Ngororero, n’abantu bakorera ku mihigo haba no gufasha abaturage batagira amacumbi kuyabona, kurwanya imirire mibi n’igwingira. Urubyiruko turakomeza kuruba hafi mu gushishoza no kureba kure kugira ngo ibyo batangiye bazabigereho.”

Uwambajemariya yasabye urubyiruko gukomeza kureba kure, gushishoza no kutarangara kugira ngo bakomeze ubutwari.

Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu karere ka Ngororero, Ntawuruhunga Abdul Madjid, yavuze ko umukoro bafite ubu ari ukuba intwari binyuze mu gukora ibikorwa by’iterambere.

Ati “Mu bikorwa dukora harimo kurwanya ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage nko kubakira abatishoboye, tububakira ubwiherero, twubaka imirima y’igikoni, tunakora ubukangurambaga bugamije kugeza gahunda za Leta ku baturage.”

Abaturage bo mu murenge wa Nyange bashimira urubyiruko bavuga ko rureba kure.

Umusaza witwa Muhamyangango Aloys, warokoye abahigwaga babiri ngo bicwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, avuga ko yakomeje kuba inyangamugayo, akavugisha ukuri bigatuma anagurirwa icyizere akaba mu nyangamugayo za Gacaca, agashimira urubyiruko rwamuzirikanye nk’umurinzi w’igihango.

Kuri we avuga ko umutima nama ariwo wamukomanze ukumva ko akwiriye kurokora abahigwaga agasaba urubyiruko kuvoma ubutwari kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Inka urubyiruko rwagabiye umurinzi w’igihango mu murenge wa Nyange
Abana bagaburiwe indyo yuzuye

Ese mu karere ka Rubavu bawizihije bate?

Guverineri w’Intara yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rubavu ho mu murenge wa  Bugeshi kwizihiza umunsi w’Intwari z’igihugu  wabanjirijwe no gusura igicumbi cy’Ubumuntu cy’intwali y’Igihugu y’Imena “Niyitegeka Felicite kiri mu murenge wa Gisenyi.

Mu butumwa butandukanye bwatanzwe, Urubyiruko rwasabwe Gukomeza guharanira gutera ikirenge mu cy’intwali z’igihugu, bakora Ibikorwa by’indashyikirwa.

Guverineri w’intara y’iburengerazuba, Habitegeko Francois, yasabye urubyiriko kwirinda amacukubiri, ubunebwe, kutita ku nyungu rusange, n’izindi ngeso mbi, zihabanye n’umuco w’ubutwari.

Ati “U Rwanda ruri uko ruri kubera abarwitangiye, abo ni Intwali twizihiza none, kurinda ibyagezweho n’inshingano zacu, twe abariho ubu dukomeze kwigira ku byakozwe twimakaza indangagaciro na Kirazira kuko zishimangira umuco w’Ubutwari.” 

Kimwe n’ahandi mu Gihugu mu Tugari tugize Umurenge wa Kanama ho muri aka karere ka Rubavu hizihijwe Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu, mu birori byaranzwe no kwitura inka zisaga 11 kubo gahunda ya Girinka yari itarageraho ndetse babihuza no kuremera abatishoboye ibiribwa bitandukanye.

Mu murenge wa Kanama bituye imiryango 11 muri gahunda ya Girinka
No mu murenge wa Bugeshi bashimiye
Igicumbi cy’ubumuntu kwa Niyitegeka Felecite hasuwe n’abayobozi batandukanye barimo nab’uruhu rwera

I Rusizi byari byifashe gute?

Mu mirenge y’Akarere ka Rusizi nk’ahandi mu Gihugu, naho hizihirijwe umunsi w’Intwari. Mu rwego rw’akarere wizihirizwa mu murenge wa Nzahaha.

Muri aka karere kandi ku munsi w’intwari hanatangirijwe ubukangurambaga bw’ubwisungane mu kwivuza bwa 2023-2024. Aho hakusanyijwe amafaranga Miliyoni 5,847,000 Frw ndetse haniyemezwa Miliyoni 3,764,000 Frw yose hamwe akaba  Miliyoni 9,611,000 Frw.

Hakusanyijwe hejuru ya Miliyoni 5 za Musa 2023-2024

Karongi umunsi wagenze ute?

Mu kwizihiza Umunsi w’Intwari, Mu karere ka Karongi, Umuyobozi w’aka karere, Mukarutesi Vestine yavuze ko kuzizirikana ari ugushimangira ibyagezweho mu mibereho myiza y’Abanyarwanda. 

Muri aka karere kandi Abatuye mu Bisesero hamenyekanye nka hamwe mu habumbatiye amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi ho mu murenge wa Rwankuba bituye bagenzi babo inka eshatu muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda, mu rwego rwo kubafasha kugira imibereho myiza; irimo kubona amata, ifumbire.

Mu Bisesero imiryango 3 yituwe muri gahunda ya Girinka

Rutsiro byari byifashe gute?

Ku munsi wo Kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 29 mu murenge wa Kigeyo, Mukangerero Marie Goretti wo mu murenge wa Mushubati yashimiwe ubutwari yagize bwo gufata uruhinja akarurera nyuma y’uko nyina yari amaze kugwa ku iseta na se akamwanga.

Muri uyu muhango kandi wo Kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu, Umuyobozi w’aka karere, Murekatete Triphose yagaragaje ko umuturage adasabwa urugamba rw’amasasu, asabwa urugamba rw’iterambere kugira ngo abe intwari. 

Yasabye kandi abaturage guharanira ko ibikorwa byose bigerwaho, ubutwari bwabo bukagaragara. “Ubutwari mu banyarwanda, agaciro kacu.”

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose yasabye abaturage ku gira uruhare nu bikorwa by’iterambere

Nyabihu ho byari byifashe gute?

Umunsi mukuru w’Intwari z’Igihugu wizihijwe mu Midugudu yose y’Akarere, ku rwego rw’Akarere wabereye mu Murenge wa Rambura, aho umushyitsi mukuru yari Umuyobozi w’akarere Mukandayisenga Antoinette, aho hatanzwe ikiganiro ku nsanganyamatsiko igiea iti “Ubutwari bw’abanyarwanda, Agaciro kacu.”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *