Abarimu batandatu bo kw’ishuri rito rya Itumbe DOK mu gihugu cya Kenya, bashinjwa gutegeka abana gukina agakino ko gusambana, bashobora guhanirwa kwitwara nabi bakanakurwa no mu kazi, nk’uko byatangajwe na Minisitiri Ezekiel Machogu.
Abo barimu bahagaritswe na Police nyuma y’aho hagaragariye video ku mbuga nkoranyambaga yerekana abanyeshuri bari kwigana gukora imibonano mpuzabitsina, abarimu barebera.
Amakuru ava mu bitangazamakuru muri icyo gihugu avuga ko abo barimu b’i Nyamache mu karere ka Kisii, bafunzwe nyuma y’aho abategetsi bo muri Minisiteri y’Uburezi barebye iyo video,bakababara.
Muri yo video abantu bakuze bashobora kuba ari abarimu bumvikana barimo baravugana bongera baseka ubwo umuntu yafataga video abahungu bane bambaye imyenda y’ishuri.
Polisi ivuga ko iyo video “yerekana abo banyeshuri barimo gukora ibyo bikorwa by’urukozasoni” byagaragaye ko yavuye kuri iryo shuri.
Iyo video yarakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bagiye basaba ko aba barimu bafatirwa ibihano kugira ngo bibere urugero abandi ndetse hanafatwe ingamba ku kwita ku burere bw’abanyeshuri.
Umwe mu banditswe kuri Twitter yagize ati: “Ibyo bakoze nta kundi byakwitwa atari ibiteye isoni, ubukoko, ubusazi. Nta cumvikana kirimo! Reka bahanwe bikomeye n’ubutabera.”
Undi yagize ati: “Nshigikiye ihagarikwa ry’abo barimu batandatu… Nta kintu na kimwe gisobanura ibyo bakoze.”
Kenya: Abarimu bategetse abanyeshuri gukina umukino wo gusambana bahagaritswe
