Dore ibimenyetso simusiga byakwereka ko urwaye indwara y’agahinda gakabije

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2009 mu Rwanda bwagaragaje ko abagera kuri 26.1% bafite ihungabana, muri bo abasaga 53.93% bakaba barwaye indwara y’agahinda gakabije.

Iri hungabana rifitanye isano n’ingaruka za jenoside yakorewe Abatutsi, imibare ikaba yagereranywa n’iy’ibindi bihugu nka Cambodge, Algerie n’ahandi habaye amahano asa na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uretse urubyiruko ruri hagari y’imyaka 15 na 35 bagera kuri 17%, agahinda gakabije kibasiye 8% mu bafite imyaka iri hagati ya 45 na 60 mu gihe 7% ubasanga mu bafite kuva ku myaka 60 kuzamura.


Nk’uko bitangazwa na Dr. Yvonne Kayiteshonga, ufite indwara y’agahinda gakabije agira ibimenyetso birimo kwigunga, kugira umubabaro n’amarira menshi, ibintu yari asanzwe akunda n’ibyamushimishaga arabizinukwa, acika intege zo gukora akazi yari asanzwemo bikaba byitwa indwara iyo ibyo bimenyetso abimaranye ibyumweru bibiri.
Agahinda gakabije ni indwara yo mu mutwe ishobora guterwa n’ikintu kibabaje nko gupfusha, guhohoterwa ku kazi, kutabana neza n’umuryango, n’ibindi bigoye kwihanganirwa

.
Nk’uko Dr. Kayiteshonga akomeza abisobanura, indwara umuntu akunda kubana na zo igihe kirekire nka diyabete, umuvuduko w’amaraso, Virusi itera Sida n’izindi’ ziri mu bikurura indwara y’agahinda gakabije bitewe no kuba zituma umuntu ahindura uburyo bw’imibereho nk’imirire, gufata imiti igihe kitari gito n’ibindi.


Gufata ibiyobyabwenge cyangwa inzoga mu buryo bwangiza ubuzima umuntu akaba imbata yabyo na byo bishobora gutera indwara ya “depression”, kwiyahura ika ari imwe mu ngaruka zayo.
Nibura 90% by’abiyahura ku Isi baba bafite indwara zo mu mutwe; muri bo 60% baba bafite Depression. Nubwo bimeze bityo ariko iyi ndwara iravurwa igakira nk’uko Dr. Kayiteshonga abisobanura.
Ati “Ikibi ni ukutayimenya, iyo uyirwaye atavuwe agera aho kwiyambura ubuzima cyangwa akagira izindi ndwara zo mu mutwe z’igihe kirekire. ‘Depression’ irakira iyo umuntu yivuje. Ikibi ni uko iyo yihebye aba yumva kubaho ntacyo bimaze, atari we ufata icyemezo cyo kujya kwa muganga bisaba ko abamuri hafi bamufasha.”


Mu kuvura iyi ndwara hifashishwa imiti yabugenewe n’ubujyanama bufasha uyirwaye gusohora ibitekerezo bibi, akumva ko ibibazo ari rusange mu bantu, atari we wenyine bigeraho, afite agaciro mu muryango we ikaba ari yo mpamvu aba akeneye umutega amatwi.
Mu rwego rwo kwirinda depression, ni ngombwa gukora Siporo ituma umubiri ukora umusemburo uyirinda. Ni byiza kandi kugira ubuzima burangwa n’ibikorwa bitandukanye umuntu akagira umwanya wo gukora, kuruhuka, gusenga, kubana n’abo mu muryango we aho guhugira mu bintu bimwe nk’uko Dr. Kayiteshonga abitangamo inama.


Indwara y’agahinda gakabije ishobora gutuma umuntu yiyahura mu gihe ititaweho ngo ikurikiranwe. Ubwiyahuzi buza ku mwanya wa kabiri mu mpamvu zitera impfu nyinshi ku isi aho abantu bagera ku bihumbi 800 biyahura buri mwaka. Nibura 90% by’abiyahura baba bafite indwara zo mu mutwe; muri bo 60% baba bafite agahinda gakabije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *