Abahanga mu by’imirire bavuga ko kurya imbuto z’amoko anyuranye kandi umuntu akazifata ku rugero, ari kimwe mu byafasha kongera ubudahangarwa bw’umubiri.
Bamwe mu baturage bavuga ko bamaze gusobanukirwa akamaro k’imbuto ku mubiri w’umuntu akaba ariyo mpamvu bitabira kuzirya bo n’ abo mu miryango yabo.
Mfiteyesu Lea, umuhanga mu bijyanye n’imirire avuga ko imbuto ari kimwe mu bifasha kubaka ubudahangarwa bw’ umubiri,uko zitandukanye ku mabara ngo ni nako ziba zitandukanye kuri vitamines zifite.
Ati “Vitamine C idufasha mu gukorwa kw’ insoro z’ umweru zidufasha guhangana n’indwara zishobora gufata umubiri.iyo vitamine iboneka mu ndimu, amaronji,amapapayi,imbuto za kiwi, ibinyomoro, inkeri, Vitamine A nayo idufasha mu kuzamura ubudahangarwa bw’ umubiri , tuyibona mu myembe, ipapayi, watermelon, no mu maronji kuko abonekamo vitamine A akabonekamo na vitamine C.”
Mfiteyesu avuga kdi ko kugira ngo imbuto zigirire umubiri akamaro, bisaba kuzifata ku rugero.
Yagize ati “Nka Vitamine C ntabwo umubiri uyibika, kuba wafata nyinshi ntago bivuze ngo umubiri urakuraho ak’uyu munsi ngo ugusigire n’ak’ejo. Ukoresha iy’uyu munsi ikarangira. Ubundi nk’indimu imwe iringaniye ishobora kuguha 1/2 kirenga cya vitamine C ukeneye ku munsi. Si ngombwa gufatira rimwe indimu 5. Uyu munsi ushobora gufata indimu n’ipapayi, ejo ugafata ikinyomoro n’umwembe gutyo gutyo. Uko uhinduranya imbuto niko ubona intungamubiri umubiri ukeneye. Nushaka gufatira rimwe byinshi, umubiri uzafata ibyo ukeneye ibindi bisohoke. Gufata ibi ntibivuze ko udashobora kurwara, ahubwo ni uburyo umubiri wawe ushobora guhangana n’ indwara.”
Akamaro ka zimwe mu mbuto
1. Ikinyomoro : gitunze vitamine C, gitera kwihagarika neza, gikoresha impyiko neza, kirakenewe igihe impyiko zirimo imisenyi, igihe hariho kugomera inkari zikaza ari duke duke, goutte, n’umubyibuho w’ikirenga.
2. Ipapayi : igabanya indurwe mu gifu, irwanya indwara zo mu mara, igatera kwituma neza, yongera amaraso, ni nziza ku batwite n’abakunda kuvamo inda. Amazi yayo atera uruhinja kwituma.
3. Pastèque (water melon; tikiti maji) : ni igihaza kiribwa ari kibisi, gitera kwihagarika neza, ni inshuti y’impyiko, cyoza amaraso,…
4. Umuneke (w’umushaba) : urakize kuri potasiyumu, urakenewe ku barwaye umutima, ni ibyokurya byiza mu gukingira umwijima,…
5. Inkeri : zikize muri vitamin A, C na E. Ziri mu bikingira kanseri no kurinda imitsi kumagana,…
6. Pomme (apple) : ikingira amara, ikura urugimbu mu maraso, ikabuza imitsi kumagara.
7. Inkeri zirabura (zo mu ishyamba: framboises) : zifite fibres, folates, vitamine C, potasiyumu, fer (ubutare), flavonoïde. Zirakenewe ku barwaye indwara z’ibyuririzi, impatwe, impyiko zikorana intege nke, umwijima, zirukana imyanda mu mubiri.
8. Indimu : zoza amaraso, zikingira ibyuririzi, zirwanya kanseri.
9. Icunga : zituma amaraso agira ireme kandi akiyongera, zigakingira umubiri, zirinda umunaniro abakoresha ubwenge cyane.
10. Imbuhu (gaperi) : zikura imisenyi mu mubiri, zivura umutwe wigize kagarara, zigakoresha neza impyiko.
11. Inzabibu (raisins ; grappes) : zikomeza umutima, zitera amaraso ireme, zibuza urugimbu kuba rwinshi, zikabuza imitsi kumagara, zituma imitsi imera neza, zikingira umwijima, zigatuma amaraso agenda neza mu mwijima. Zirakwiriye igihe umuntu arwaye cirrhose cyangwa afite amazi mu nda (ascite), arwaye karizo (hémorroïdes), impatwe, kuziba amara, impyiko zikora nabi, indurwe nyinshi, umunaniro w’ikirenga wo mu bwenge, igihe ubwenge ari bugufi, no mu gihe umuntu arwaye kanseri.
Mu mbuto harimo “flavonoïdes”, “anthocyanines”. Ni byo bituma imbuto zihinduka umuti urinda imitsi kumagara, zikoroshya amaraso no gukingira kanseri.
Abahanga mu bijyanye n’imirire bavuga kandi ko kongera ubudahangarwa bw’umubiri hatifashishwa gusa imbuto ahubwo bijyana no gufata indyo yuzuye irimo imboga z’amoko anyuranye, ibyubaka umubiri, kunywa amazi menshi no gukora imyitozo ngororamubiri.