Ntagushidikanya, benshi muri mwe mujya mubitekerezaho, nubwo mutabyemera rwose, ariko ubu hano hari ubushakashatsi bw’abahanga bwo kubigaragaza.
Ubushakashatsi buherutse gukorwa bwerekanye ko mu bihe bibi nk’inzara, ibyorezo by’indwara n’ubucakara, abagore bashobora kubaho igihe kirekire kurusha abagabo.
Abagore baramba ahantu henshi, abagore bo mu bwongereza babaho imyaka 83.1 ugereranije nabagabo babaho kukigero cy’imyaka 79.5, Scotland imyaka 82.1 kubagore n’imyaka 77.1 kubagabo.
Intiti zo muri kaminuza y’amajyepfo ya Danemark zarebye amakuru yavuye mu bushakashatsi 7 mu mateka aho abantu bahuye n’ibikomeye cyane, kugirango babone ibintu bitandukanye.
Mu bibazo byasuzumwe harimo inzara yibasiye umuryango wa Irilande mu 1845-1849, iseru n’ubuzima bwabayeho n’abacakara bo muri Liberiya basubiye muri Afurika bavuye muri Amerika mu ntangiriro z’ikinyejana cya 19.
Mugihe habaye icyorezo cy’iseru mu 1882 muri Isilande, urugero, icyizere cyo kubaho cyaragabanutse kiva ku myaka 43.99 kigera ku myaka 18.83 ku bagore naho kiva ku myaka 37.62 kigera ku myaka 16.76 ku bagabo.
Abashakashatsi bagaragaje ko itandukaniro rishingiye ku gitsina mu mpfu z’impinja “ryagize uruhare runini” mu itandukaniro ry’imibereho yo kubaho hagati y’abagore n’abagabo, byerekana ko “impinja z’abakobwa zishobora kuba ahantu hashobora guteza akaga kurusha impinja z’abagabo”.
Hashingiwe ku byavuye muri ubu bushakashatsi, intiti zanzuye ziti: “mu myumvire ivuga ko abagore babaho igihe kirekire mu bihe bigoye bitewe n’ibinyabuzima by’ibanze, igitsina gore kibaho igihe kirekire kurusha igitsina gabo ndetse no mu bakiri bato.”
Abahanga bavuze ko itandukaniro ry’imisemburo ari nayo mpamvu ituma habaho iryo tandukaniro, urugero, abagore bafite imisemburo myinshi y’abagabo, ari nabyo bifasha abagore kugira ubwinzi bukomeye.
Umwanditsi w’ikinyamakuru PNAS, Porofeseri Virginia Zarulli yaranditse ati “Ibiza abantu bahuye nabyo byari biteye ubwoba. Nubwo ibi biza byagabanije ubushobozi bw’abagore bwo kubaho, abagore baramba kurusha abagabo.”
“Nubwo hari abantu benshi bapfuye, abagore bararamba”.
Izi nimbaraga zikomeye umukobwa afite.
Ubushakashatsi: Abagore ni abanyembaraga kurusha abagabo
