Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli, bisimbura ibyari byashyizweho mu mpera z’umwaka wa 2022.
Mu itangazo Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu akamaro RURA rwashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2023,rivuga ko ibi biciro bishya bitangira kubahirizwa kuri uyu wa Kane tariki 02 Gashyantare 2023.
Aho Igiciro cya Lisansi kitagomba kurenza amafaranga 1 544 Frw kuri Litiro mu gihe icyaherukaga cyatangiye kubahirizwa tariki 05 Ukuboza 2022, Lisansi yari yashyizwe ku 1 580 Frw. Kikaba cyagabanutseho amafaranga 36 Frw.
Muri ibi biciro bishya kandi; litiro ya Mazutu yo ntigomba kurenza 1 562 Frw, ivuye ku 1 587 Frw yari iriho kuva tariki 05 Ukuboza 2022. Yo yagabanutseho amafaranga 25 Frw. Ibi biciro bishya bizubahirizwa mu gihe cy’amezi abiri ari imbere.
Ni kenshi ibikomoka kuri Peteroli byakomeje kujyenda bitumbagira gusa mu mwaka wa 2022 ho byafashe indi ntera kuko hari n’aho byagiye bibura ahanini hagashyirwa mu majwi intambara y’Uburusiya na Ukraine.
Izamuka ry’ibikomoka kuri Peteroli ni kimwe mu bituma ubuzima burushaho guhenda umunsi ku munsi aho kuri ubu benshi badatinya kuvugako ubuzima bwahenze ndetse hari n’ibicuruzwa byagiye byikuba hafi kabiri ku biciro byari bisanganywe kandi byose bigasanishwa n’izamuka ry’ibikomoka kuri Peteroli.
