Abiziritse ku bworozi gakondo bagiriwe inama

Inzego zishinzwe ubworozi mu Rwanda zigira inama aborozi yo kureka korora inka nyinshi za gakondo bagahitamo gushaka inka za kijyambere kugira ngo zibahe umusaruro mwiza batere imbere.
Mu turere dutandukanye tw’igihugu cyane cyane mu Burasirazuba hakunze gukorerwa ibikorwa by’ubworozi bw’inka ariko zimwe muri zo ntizitange umusaruro kuko ari inka za gakondo.
Ni nyuma y’uko byagaragaye ko mu Ntara y’Iburasirazuba hari aborozi benshi bagifite inka za gakondo zidatanga umusaruro nk’umukamo w’amata n’ibindi.
Bamwe mu bateye imbere bikomotse ku bworozi bw’inka, bavuga ko byabagoye gufata icyemezo cyo kureka korora inka za gakondo n’ubwo zitabahaga umusaruro bifuza.
Umwe mubo twaganiriye witwa Munyangeyo avuga ko byabanje kumugora ariko akabigeraho.Ati” Byarangoye cyane guhindura inka nororaga ariko naje kubigeraho, urebye biratandukanye cyane niba inka imwe ya gakondo yarakamwaga hagati ya litiro imwe n’eshanu none ubu tukaba tubona litiro zirenga 20 ku munsi urumva ko bitandukanye cyane.”
Nyuma yo gufata icyemezo bakorora inka za kijyambere zitanga umukamo, bavuga ko kuri ubu umusaruro ari mwinshi, bityo bakaba basaba aborozi bagifite imyumvire yo kunamba ku bworozi bwa gakondo kuzibukira bakorora inka nziza.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, avuga ko aborozi bakwiye kuzibukira ubworozi bwa gakondo bagakora ubworozi bubinjiriza amafaranga, kuko kuri ubu ubworozi butakireberwa mu kugira inka nyinshi ahubwo bureberwa mu musaruro zitanga. Ati” Abagitsimbaraye bagomba guhumuka bakarebera kuri bagenzi babo kuko aho igihe kigeze ubworozi bugezweho n’ubushobora guteza imbere ubukora.”
Kuri ubu mu Ntara y’Iburasirazuba ubwayo habarurwa inka ibihumbi 514, 594 zibarizwa mu nzuri ibihumbi icumi, hari koperative z’ubworozi 41, umukamo uboneka ku munsi kuri ubu ni litiro ibihumbi 133 mu gihe cy’imvura, mu gihe mu cy’icyanda ukaba ugabanuka ukagera kuri litiro 44, 900 ku munsi.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.