Rutsiro: Ntabwoba yiyahuye akoresheje umushumi w’umwenda arapfa

Umugabo wo mu karere ka Rutsiro witwa Ntabwoba Philippe usanzwe ari umukanishi w’amagare yiyambuye ubuzima akoresheje umushumi w’umwenda arapfa.

Ibi byabereye mu murenge wa Ruhango, akagari ka Kavumu, ho mu mudugudu wa Gakeri, aho byabaye mu masaha ashyira sa saa 13h30 z’amanywa kuri uyu wa 31 Mutarama 2023.

Ruzindana Ladislas, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango byabereyemo yatangarije Rwandanews24 ko aya makuru ari impamo.

Ati “Nibyo koko uyu munsi hamenyekanye amakuru y’uwitwa Ntabwoba Philippe ufite imyaka 36 wiyahuje umushumi w’umwenda arapfa, ibi byose akaba yabikoze ubwo yabaga wenyine kuko yari amaze igihe atabana n’umugore we ku bw’amakimbirane yo mungo, aho bikekwa ko yaba yiyahuye mu ijoro ryahise.”

Ruzindana asaba abaturage kutiyaka ubuzima, ahubwo mu gihe bagize ibibazo bajya babigeza ku buyobozi bukabagira inama, kuko kwiyaka ubuzima ari ubugwari.

Rwandanews24 yamenye amakuru ko uyu mugabo yagiranye amakimbirane n’umugore we amuta wenyine abana abajyana iwabo, ariko ibibazo by’ubutane bari barabigejeje mu rukiko rwibanze rwa Gihango ariko urubanza rwari rutaraburanwa ngo bagabane imitungo.

Umurambo wa Nyakwigendera ubwo twakoraga iyi nkuru wari wajyanwe ku bitaro bya Murunda ngo ubanze ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Ku itariki 28 Kanama 2022, Umusaza w’imyaka 60 wo mu murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro, bamusanze mu mugozi yapfuye, aho byakekwaga ko yapfuye yiyahuye.

Ntabwoba yimanitse mu mushumi w’umwenda arapfa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *